Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Ugushyingo 2023, Nibwo Polisi y’u Rwanda yafunze uruganda rwenga inzoga zitujuje ubuziranenge ruri mu Murenge wa Ndera akagari ka Rudashya umudugudu wa Akamahoro mu karere ka Gasabo.
Izi nzoga zengerwaga muri uru ruganda uwazikoraga yajijishaga inzego z’ubuyobozi agashyiraho ibirango by’urundi ruganda rukorera i Masoro rwenga izi nzoga zitwa Gikundiro Tangawizi igihe yabaga azigemuye ku isoko.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikaga avuga ko iki gikorwa cyo gufunga uru ruganda cyafashwe nyuma yo kumenya amakuru bakagenzura bagasanga rukora inzoga zidafite ubuziranenge ndetse rukaba rwakoraga nta cyangombwa rufite.
ACP Rutikanga avuga ko gufunga uru ruganda byaturutse ku bujyenzuzi bwakozwe ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA) ndetse n’umujyi wa Kigali basanga uru ruganda rukora nta cyangombwa rufite ndetse rutujuje ibisabwa kugira ngo rukore.
Ati “Amakuru twayamenye biturutse ku birundo by’umwanda abakozi dukorana babonye bajya kureba impamvu y’uwo mwanda bahageze bahasanga iyi nzu habaho kureba ibintu bikorerwamo baza gusanga ari inzoga bita Gikundiro Tangawizi”.
Umuvugizi wa Polisi avuga ko nyir’uru ruganda ataramenyekana amazina ye yombi ariko ko barimo bamushakisha kugira ngo akurikiranwe mu mategeko.
Ku binyobwa byengewe muri uru ruganda Nyirimigabo avuga ko ababiranguye bagomba kubihagarika kugira ngo abantu badakomeza kubinywa.
Like This Post?
Related Posts