Kigali: MTN Rwanda Yasabye abafata Telefoni muri Macye Macye kwishyurira ku gihe-AMASHUSHO

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-12-08 09:36:48 Ikoranabuhanga

Hari abaturage baherutse gukoranira mu nyubako y’ahazwi nko kwa Makuza mu igorofa rya 7 ahari ibiro bya kompanyi yitwa integrilla Solutions, isanzwe ikoresha sisitemi ifunga ikanafungura telefoni zihabwa abantu bakazishyura mu byiciro bitandukanye izwi nka make make.

Amakuru BTN yahawe n'aba baturage, avuga ko  baje ku biro by'iyi kompanyi nyuma yuko iyi sisitemi ibakase amafaranga inyuze kuri konti zabo  ikabatwarira amafaranga nyamara ntamwenda bayirimo.

Bakomeza bavuga ko uretse kubakata amafaranga, inabafungira amatelefoni yabo ku buryo ntakindi bazikoresha uretse kwitaba kandi amasezerano bagiranye bayubahirije mbere yo kuzihabwa ikindi ni uko iyi kompanyi ibinjirira muri konti ntaburenganzira.

Umwe muri aba baturage yabwiye BTN ati" Usigaye ushyira amafaranga kuri Telefoni hanyuma amafaranga bakayakuraho, ni ukubera iki binjirira konti z'umuntu kandi ntamwenda ababereyemo".

Aba baturage kandi batangaza ko aya matelefoni ya Make Make yamaze kubagusha mu gihombo bitewe uko iminsi yose bamaze basiragira ntakintu bigeze bakora cyababyarira inyungu dore ko baturuka mu duce dutandukanye tw'igihugu turimo abo mu turere twa Rusizi, Nyamasheke, Gisagara, Gatsibo Rubavu, Gicumbi Ngoma n’ahandi.

Rene Nzabakira Ushinzwe Guteza Imbere Ibikorwa muri Sosiyete y'Itumanaho ya MTN, yatangarije BTN ko iki kibazo gihari kandi batangiye kukivugutira umuti, akaba yibutsa abafite ibibazo nk'ibi byavuzwe haruguru kubegera bakabafasha.

Ku kibazo cy’amafaranga yakaswe abakiriya nyamara ntadeni bari bafite, Rene yabwiye BTNko abayakaswe babigaragaza bakayasubizwa kandi nabyo byamaze guhabwa umurongo, atangaza ko iyi gahunda ari nziza kandi bateganya ko ibihumbi bikabakaba150 by’abanyarwanda bayigannye ndetse bateganya ko umwaka utaha bazayigeza ku bandi benshi kugirango barusheho kujyana n’ikoranabuhanga.

Agira ati" Ikibazo cyabiteye twaragikosoye kandi ntibizongera gusubira. iyi gahunda ya make make ni nziza kuko ifasha benshi, yafasha buri wese kugira icyo yimarira yifashishije telefoni zacu akoresheje ikoranabuhanga".

Yasabye abakiriya bagannye ubu buryo kujya bazirikana kwishyurira igihe ntibategereze umunsi wa nyuma, aho yabashishikarije kujya bashyira amafaranga kuri numero za telefoni batanze kuko byagaragaye ko hari abanga kuyashyiraho bagamije kutishyura bagahindura nimero akirengagiza amasezerano yasinye avuga ko n’indi nimero imubaruyeho yemeye kuyikuraho amafaranga.

Amashusho afitanye isano n'iyi nkuru:

Ni Inkuru ya IBARUSHIMPUHWE Kevin Christian/

Related Post