Cardi B yakuriye inzira ku murima Offset yemeza ko batandukanye

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-12-12 08:17:58 Imyidagaduro

Umuhanzikazi w'umuraperikazi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z'Amarika Belcalis Marlenis Almánzar Cephus uzwi ku mazina ya Cardi B, yatangaje ko yarangije gutandukana n'umugabo we Kiari Kendrell Cephus uzwi ku izina ry'ubuhanzi rya Offset.

Cardi B ufitanye abana babiri na Offset, atangaje ko yatandukanye n'umugabo we, nyuma yuko bose nta n'umwe wari ugikurikira undi ku rubuga rwa Instagram. 

Muri Nyakanga uyu mwaka wa 2023, Offset yavuze amagambo akomeye ku mugore we aho yamushinje  kuryamana n'inshuti ze cyane iz'abahanzi, ibyo Cardi B yateye utwatsi avuga ko amubeshyera icyakora, Offset nyuma yaje kwisubiraho avuga ko yabivugishijwe n'agatama. 

Ntabwo ari ibyo gusa kandi, kuko nta minsi yari iciyeho umuraperi Blueface  avuze ko uyu mugabo wa Cardi B afitanye umubano udasanzwe n'umugore we Chrisean Rock.

Mu butumwa bwa Cardi B kuri Instagram, akaba yatangaje ko atabona icyo abwira abafana be, gusa ko yatandukanye na Offset kandi ko ashaka gutangira umwaka ameze neza mu ntekerezo ze. Aba bombi bakaba bari barabanye mu 2017, aho bafitanye abana babiri. 

Cardi B na Offset, bakaba barigeze gutanduka mu 2020, ariko nyuma gato baza kwiyunga. Ni mu gihe kandi aba bombi bazwiho gushyamirana bya hato na hato, ibyo benshi bavuga ko ari ukugira ngo bavugwe mu itangazamakuru. Ntibyatungurana n'ubu wumvishe byari ugutwika. 

Related Post