Afurika y’Epfo: Isi yacitse umugongo nyuma y'urupfu rwa Bulelwa Mkutukana" Zahara" witabye Imana

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-12-12 11:38:10 Imyidagaduro

Kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Ukuboza 2023, Nibwo hirya no hino ku Isi, abaturage batandukanye byu mwihariko muri Afurika Y'Epfo, bashegeshwe n'inkuru y'incamugongo ibika urupfu rw' Umuririmbyi-kazi Bulelwa Mkutukana, wamenyekanye nka Zahara mu muziki.

Africanews dukesha iyi nkuru yanditse ko uyu muhanzikazi yavuye mu mubiri nyuma yo gufatwa n’uburwayi, akajyanwa mu bitaro ari naho yaje gusiga ubuzima.

Nyakwigendera wavutse tariki ya 09 Ugushyingo 1987, yavukiye mu gace gakennye ka Phumlani ko mu Mujyi wa East London mu Ntara ya Eastern Cape muri Afurika y’Epfo. Yatangiye kugaragaza impano yo kuririmba afite imyaka itandatu y’amavuko gusa ariko abyinjiramo byeruye mu 2011.

Zahara wari ufite imyaka 36 yari uwa gatandatu mu muryango w’abana barindwi yaherukaga mu Rwanda mu 2019 nyuma yo kuhaza mu 2018.

Uyu muhanzi-kazi yamenyekaniye mu ndirimbo nyinshi zitandukanye zirimo; Phendula, Imali ,..

Related Post