Rwanda: Hagiye gusohoka Filime zizafasha urubyiruko kwigobotora ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-12-12 15:19:44 Imyidagaduro

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Ukuboza 2023, Nibwo Kwetu Films Institute ku bufatanye n'ibindi bigo bitandukanya bifashishije ubuhanzi muri cinema batangaje ko bateguye Filime zishishikariza cyangwa zerekana ibibazo byugarije urubyiruko muri iki gihe nko mu mashuri, mu muhanda, ndetse no murugo mu muryango.

Ni filimi z'iminota mike zakinwe zinakorwa n'abana batorezwa muri Kwetu Film institute bise amazina atandukanye nk"Inkuru Yanjye" yibanda ku bibazo byo mu mutwe bigirwa n'ababa ku muhanda, hakaba indi yiswe "Sound on the Hill" nayo yibanda ku bibazo by'ubuzima bwo mu mutwe ariko buturuka mu miryango yo mu rugo ndetse n'indi yitwa "My Poem "yibanda kuri ubwo buzima ariko bukomoka cyane cyane mu mashuri.

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, Umuyobozi mukuru wa Kwetu Film institute, KABERA Eric, yavuze ko basanzwe bakora filime zituruka ku bitekerezo byabo ariko bagendeye ku bushakashatsi bwa Kaminuza ya Lincolin(University of Lincoln) yo mu bwongereza na Dogiteri Bizoza ku bijyanye ni bibazo byugarije abana bato cyangwa urubyiruko muri rusange.


Yagize ati" Izi filimi twazikoze tugendeye ku biterezo byacu kandi twifashishije ubushakashatsi bwa Kaminuza ya Lincolin(University of Lincoln) yo mu bwongereza ku bijyanye ni bibazo byugarije abana bato cyangwa urubyiruko muri rusange"

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ibihangano byabo aribyo bifashisha mu kubakorera ubuvugizi kandi ko nubwo Ari ntoya mu minota ariko bamaze igihe bazitegura kuko byagendanaga no gushakisha amakuru ya nyayo hirya no hino ikindi kandi izi filime zakozwe n'abanyeshuri ba Kwetu Film ndetse zinandikwa nabo aho harimo uwitwa Mutangana Emmanuel ndetse uyu wanatubwiye ko yabanye naba bana cyane bahuye n'ibi bibazo ndetse n'umwanditsi witwa Leilla Izabayo.

Akomeza ati" Bitewe n'ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe bikomeje kugariza abantu biganjemo urubyiruko, twakoze izi filimi mu rwego rw'ubukangurambaga twifashishije ibihangano byacu".

Ni amahirwe ku bantu batandukanye byu mwihariko abakunzi ba filimi kuko zitazigera zigurishwa cyangwa ngo zicuruzwe bitewe nuko zizaba zigamije kwifashishwa mu bukangurambaga bityo zikazajya zinyuzwa ku muyobora wa YouTube no mu binyamakuru bitandukanye yaba imbere mu gihugu cy'u Rwanda no hanze yaho cyane ko mu minsi mike irimbere zizamurikwa ku mugaragaro.

Related Post