Chorale de Kigali yijeje ibihe byiza abazitabira igitaramo ‘Christmas Carols Live Concert’

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-12-14 14:41:03 Imyidagaduro

Korali imaze kubaka izina no kwigarurira imitima y'abatari bake, Chorale de Kigali, yatangaje ko igeze kure imyiteguro y’igitaramo ‘Christmas Carols Live Concert’ kizabera muri BK Arena ku wa 17 Ukuboza 2023 ku nshuro ya 10.

Ni igitaramo byitezwe ko kigiye kuba mu gihe abagize iyi korali bishimira iby’ingenzi bungukiye mu bitaramo nk’ibi byabanje.

Mu kiganiro n'itangazamakuru, Umuyobozi wungirije wa Chorale de Kigali, Valentin Bigango yavuze ko hari byinshi byo kwishimira nk'abagize iyi korali bagezeho muri ibi bitaramo, harimo no gukundisha abaririmbyi umurimo wo kuririmbira Imana no kubahuza n'abantu b'ingeri zitandukanye byu mwihariko abandi bahanzi.

Yagize ati “Kubera ibi bitaramo usanga umuririmbyi arwanira kwitabira imyitozo kuko ariyo akenshi dushingiraho dufata abazaririmba mu gitaramo. Ikindi twungukiye muri ibi bitaramo ni ukuyihuza n’abakunzi b’umuziki".

Akomeza ati" Ikindi ni uko ari twe twatangiye gutegura ibitaramo muri Kiliziya Gatolika, bityo rero tukaba twishimira ko ubu bimaze kuba ku bantu benshi.

Ku rundi ruhande yaba Chorale de Kigali n’abafatanyabikorwa bayo, babwiye abanyamakuru ko imyiteguro y’iki gitaramo bayigerereye ku buryo abazacyitabira bazahagirira ibihe byiza.

Chorale de Kigali igiye gusabana n’abakunzi bayo mu gitaramo ngarukamwaka "Christmas Carols Concert” kibinjiza mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.

"Christmas Carols Concert" ni ibitaramo byatangiye gutegurwa mu 2013.

Related Post