• Ubukungu / IMISORO
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ukuboza 2023, Nibwo mu Mujyi wa Kigali, Ikigo nyarwanda gihinga indabo z’amaroza kitwa Bella Flowers, cyakoze imurikagurisha ry'indabo ryahuriyemo kompanyi zitandukanye zirimo ULI.rw Flowers na LouLou Frowers zatangaje ko zigeze kure mu gukabya inzozi zazo.

Bamwe mu bakora ubucuruzi bw'indabo yaba abazikora bakanazongerera agaciro ndetse n'abazigurisha, Babwiye BTN ko imikoranire iri hagati yabo na Bella Flowers ituma imikorere yabo yihita kandi ibaha umusaruro ntagutsikira.

Marie Aime Irimaso nyiri kompanyi, ULI.rw Frowers ikorera Mujyi wa Kigali mu nyubako ya City Tower, mu kiganiro kihariye yagiranye na BTN, yavuze ko iri murika gurisha bateguriwe na Bella Flowers baryungukiyemo byinshi bitewe nuko yahahuriyemo na bagenzi be batandukanye yaba abakorera mu Rwanda no hanze yaho.

Irimaso ukangurira urubyiruko kugana kompanyi yabo ikabigisha uko bakwiteza imbere bifashishije uyu mwuga w'ubucuruzi bw'indabo akomeza avuga ko bwamufashije kwiteza imbere, guteza imbere abandi no guhindura Isi neza kurenza uko yayisanze.

Yagize ati" Iyi Fesitivari yateguwe na Bella Flowers twayungukiyemo nyinshi kuko twahahuriye n'intiti zitandukanye zikorera impande n'impande, Bityo rero turakangurira urubyiruko gukunda uyu mwuga ndetse bakanatugana nabo bakiteza imbere badateze amaboko nkuko nanjye niteje imbere nkanateza imbere abandi ari nako Isi yacu tugomba kuyisiga isa neza kurenza uko twayisanze.

Nubwo batangaza ko ubu bucuruzi bw'indabo bubafasha kugera kuri byinshi, ngo haracyari imbogamizi zuko hari abakoresha indabo z'inkorano(Artificial flowers) bagakwiye gukoresha iza karemano(natural flowers) mu mihango itandukanye irimo iy'ubukwe no guherekeza ababo bitabye Imana nkuko Marie Louise Uwanziga nyiri LouLou Frowers yabitangarije BTN.

Agira ati" Nubwo tumaze kugera kuri byinshi kubera ubu bucuruzi bw'indabo, turacyafite imbogamizi zuko hari abagikoresha indabo z'inkorano(artificial flowers) bagakwiye Gukoresha indabo karemano( natural flowers)".

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa mu kigo cy’Igihugu gishinzwe iyohereza mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi(NAEBU) , Sandrine Urujeni, yatangarije itangazamakuru ko impamvu yatumye iri murikagurisha ry'indabo ribera mu rwanda ari uko bifuzaga ko n'abanyanahanga bamenya ko indabo z'u Rwanda ari inziza kandi ko ari ntagereranywa.

Urujeni ati" Mbere na mbere turishimira umusaruro uvuye muri iri murika gurisha. Ryabereye mu rwego rwo kwereka Abanyamahanga indabo zikorerwa zikanatunganyirizwa mu Rwanda ko ari nziza kandi ari ntagereranywa".

Iri murikagurisha' Kigali International Flower Festival' ryabereye i Kigali muri BK Arena, ryitabiriwe n'abayobozi batandukanye bo mu Rwanda no hanze y'u Rwanda barimo; Umunyambanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Olivier Kamana na Ambasaderi wa Leta ya Isiraheri (Israel) mu Rwanda, Einat Weiss.

Bella Flowers yateguye iri murikagurisha, ni umushinga ukorera ubuhinzi bw’indabo ku buso bwa hegitari zigera kuri 60, uhinga amoko y'indabo zikunzwe cyane ku masoko yo mu Rwanda, ay'i Burayi na Aziya no mu bihugu bya Afurika.

Indabo ziri mu bicuruzwa byinjiriza u Rwanda agatubutse. Nko mu mpera za Kanama 2023, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi (NAEB) cyagaragaje ko mu cyumweru kimwe, toni 219.45 za $443,402 zoherejwe mu bihugu birimo u Budage, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amafoto afitanye isano n'iyi nkuru:
Marie Louise Uwanziga umuyobozi wa LouLou Frowers

Marie Aime Irimaso umuyobozi wa ULI Flowers











Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments