Hari abahinzi bakorera mu Mujyi wa Kigali akarere ka Gasabo mu murenge wa Kinyinya bavuga ko nyuma yuko bemerewe guhinga imyaka mu bisambu bitahingwaga byabafashije guhashya inzara no gukaza umutekano wahungabanywaga n'amabandi yategeraga mu nzira abahisi n'abagenzi.
Bamwe muri bo baganiriye na Bplus TV dukesha iyi nkuru, Bavuze ko Leta yabakoreye neza kuko umusaruro uvuka ku buhinzi bakora ugera kuri buri wese.
Ubwo umunyamakuru yageraga kuri bimwe muri ibi bibanza bisigaye bihingwamo, yahasanze umuturage witwa Kentai Diane arimo gusarura ibishyimbo amutangariza ko iki cyemezo Leta yafashe cyabereye benshi umugisha dore ko byanagabanyije inzara.
Yagize ati" Mbere hakiri ibisambu bidahingwamo byu mwihariko ibyagenewe kubakwamo amazu, wasangaga inzara ari nyinshi ariko kuva batwemerera guhingamo byagabanyije inzara. Iki cyemezo cya Leta cyabereye benshi umugisha".
Tuyisenge Jean Damour nawe ni umuhinzi, mu kiganiro kigufi yagiranye na BTN yavuze ko guhinga muri ibi bibanza n'ibisambu byabazamuriye ubuzima bitewe nuko abatari bafite akazi bakabonye.
Agira ati" Nkatwe abashabitsi dushakishiriza imirimo mu buhinzi, ubu twaratengamaye kubera guhinga ibi bibanza kera bitahingwaga. Ntitukibura abo duhingira bakatwihera amafaranga".
Uwavuga iby'inzara no guhashya ubukene, ntiwakirengagiza umutekano warangwaga muri utu duce hakiri ibinani, gusa kuri ubu umutekano ni wose nkuko bitangazwa na Maniraguha Jean de Lacrois uzwi nka Amani ku mwuga wo kogosha muri santeri ya Kinyinya.
Ati" Mbere wajyaga kumva ukumva induru ivugijwe n'abibwe, amabandi yarazaga akihisha mu binan? hanyuma agucunga umuntu ahise noneho bakamushikuza icyo afite ariko ubu ni amahoro kuko bya bihuru byarahakuwe".
Kuri iyi ngingo, ubuyobozi nabwo butangaza ko iri hingwa ryaje rikenewe nkuko Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akagari ka Murama, ahabarizwa ibi bibanza bisigaye bihingwa yabitangarije BTN.
Gitifu Uwamaholo ushima abafatanyabikorwa batanze aho guhinga ,yaboneyeho kwibutsa abaturage kwizigamira no gutekereza ku hazaza habo.
Avuga ati" Mbere na mbere ndashimira cyane abafatanyabikorwa bitanze bakemera ko abaturage bahinga mu bibanza byabo kuko byafashije benshi kubona ibiryo bihagije yaba mu ngo no mu masoko. Turi mu isarura, ubu ibishyimbo n'indi myaka byareze, Bityo rero turakangurira buri wese kwetekerezaho akamenya ko kwizigamira bikorwa kare bitewe nuko mituweli ikenewe ndetse no kumenya ko ntamunyeshuri ugomba kuva mu ishuri kubera kubura amafaranga y'ishuri".
Kimwe mu byatumaga ubutaka bwo gukoreraho imirimo y’ ubuhinzi n’ ubworozi bugabanyuka harimo kuba bumwe muri ubu butaka bwagenewe ubuhinzi bukatwamo ibibanza bukubakwaho amazu ibyo benshi bashinjaga kuba inkomoko y'inzara n'izamuka ry'ibiciro by'ibiribwa ku masoko.
Like This Post?
Related Posts