Kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Ukuboza 2023, Nibwo muri Village Urugwiro, Madamu Jeannette Kagame yasangiye ibyishimo bya Noheli n’Umwaka Mushya Muhire wa 2024 n'abana barenga 300 baturutse hirya no hino mu gihugu.
Aba bana ubwo bahageraga bagaragaje impano zabo zitandukanye, bakina imikino itandukanye banidagadura mu buryo butandukanye burimo gushushanya, kwidagadurira mu byicungo, gusoma ibitabo n’ibindi.
Imbere ya Madamu Jeannette Kagame, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Uwamariya Valentine ndetse n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kayisire Marie Solange, aba bana berekanye impano zitandukanye bifitemo zirimo gukina karate, kuririmba, kuvuga imivugo, kubyina n’izindi.
Abitabiriye ibi birori, basusurukijwe n'Umuhanzi Peace Jolie ufite indirimbo zitandukanye zirimo n’izo yaririmbiye abana.
Uretse gusangira, kwishimana mu mikino itandukanye no kwerekana impano zabo, aba bana bahawe impano na Madamu Jeannette Kagame.
Impano bahawe zirimo ibikoresho by’ishuri, ibikinisho birimo imipira yo gukina, ibikapu byo gutwaramo ibikoresho bagiye ku ishuri n’ibindi nkuko IGIHE kibitangaza dukesha iyi nkuru.
Irankunda Abi Divine w’imyaka icyenda, wiga mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza kuri G. S Mwulire II, yishimiye kuva i Rwamagana, agiye guhura n’abana baturutse mu gihugu hose.
Yagize ati “Meze neza ku bwo guhura n’umuyobozi nkunda cyane, Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame. Ndisanzuye, ndumva merewe neza cyane. Yampaye impano nziza zishimishije cyane.’’
Mu mpera za buri mwaka, Madamu Jeannette Kagame, yakira abana bahagarariye abandi mu gihugu mu birori byo kubifuriza gusoza no gutangira umwaka neza.