Florida: Shaggy na Bruce banyeganyeje umujyi wa Miami

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-12-18 06:34:52 Imyidagaduro

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 16 Ukuboza 2023, Nibwo muri Amerant Bank Arena iherereye i Miami muri Leta ya Florida, binyuze mu ndirimbo “When she is Around”, Shaggy na Bruce Melodie batanze ibyishimo ku basaga ibihumbi 20 bitabiriye igitaramo gisoza uruhererekane rw’ibitaramo byiswe “i Heart Radio Jingle Ball Tour”.

Mu mashusho i Heart Radio yatambukije ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza Shaggy na Bruce Melodie bari kuririmba indirimbo ‘When she is Around’ bakoranye, abantu basaga ibihumbi 20 bari bagiye kwihera ijisho babafashaga kuririmba.

Mbere yo gutarama Shaggy yabwiye i Heart Radio ko yumvise indirimbo ‘Funga Macho’ Bruce Melodie yari yashyize hanze, ikamutwara umutima agasaba uyu muhanzi wo mu Rwanda ko bayisubiranamo nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Iki gitaramo kandi cyitabiriwe n’abandi bahanzi bakomeye mu muziki w’isi barimo Nicki Minaj, David Kushner, Ludacris, Florida, Kenya Grace, Nicky Jam, Marshmello n’abandi batandukanye.

Related Post