Abitabiriye igitaramo cya Chorale de Kigali batangaje amagambo akomeye-Amafoto

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-12-18 11:18:14 Imyidagaduro

Ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Ukuboza 2023, ryabereye ryiza ingeri zitandukanye zari muri BK Arena ahaberaga igitaramo cya Choral de Kigali ‘Christmas Carols Live Concert 2023’ cyahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 imaze ifasha abakunzi b’umuziki wa gihanga kwinjira mu bihe bya Noheli n’Ubunani.

Mu gihe yamaze ku rubyiniro yishimiwe by’ikirenga binyuze mu ndirimbo zitandukanye zirimo iziri mu ndimi nk’Icyongereza, Ikinyarwanda, Ikilatini n’Icye-Espanyol.

Kuri benshi iki gitaramo cyabinjije neza mu bihe bya Noheli, umunsi wizihizwaho ivuka rya Yesu/Yezu, tariki ya 25 Ukuboza buri mwaka.

Abacyitabiriye biganjemo urubyiruko, banyuzwe n’umuziki ucuranze bya gihanga ndetse amarangamutima yabo akorwaho nk’uko babitangarije BTN.

Ababyeyi n'abana babo ku maso yabo hagaragaraga akanyamuneza batewe n'ubutumwa butandukanye bahaherewe nkuko batangarije BTN ko iki aba ari igihe kiza cyo gutorezamo abana ijambo ry'Imana bakiri bato.

Marie Louise Mukamanzi, ni umwe mu babyeyi bari bitabiriye igitaramo cya Chorale de Kigali, yatangarije BTN ko bahungukiyemo byinshi kuko aba ari umwanya mwiza wo gutoza abana inzira zigororotse bakazikuriramo bashyira imbere amahame n'imico y'Imana.

Yagize ati" Turishimye kandi twungukiyemo byinshi bitewe nuko abana bacu bari kuhahererwa ubutumwa bwiza bazifashisha mu nzira zinyuranye. Umwana tuba tugomba kubatoza imico y'imana hakiri kare".

UMUHAZA Kletti M.Chiara ni umwana w'umukobwa ubyarwa n'uyu mubyeyi MUKAMANZI, mu kiganiro kigufi yagiranye na BTN, yavuze ko iyo baje mu bitaramo nk'ibi baba batazanwe no kwidagadura gusa ahubwo baba baje kuhigira amasomo meza dore ko banyurwa n'ubutumwa bahabonera.

Agira ati" Ntago  nazanwe hano no kwidagadura gusa ahubwo nazanwe no kuhigira amasomo meza atangwa n'uwiteka, binyuze mu ndirimbo n'amasengesho. Ikindi nuko tunyurwa n'ubutumwa bwaho".

Chorale de Kigali yanyuze benshi mu ndirimbo zose ariko yageze ku zirimo “Hakuna Mungu kama wewe”, “UEFA Champions League Anthem”, “Singizwa Nyagasani”, “Niringiye wowe”, “Que ma bouche chante ta louange”, “Tungamira”, “Everything (Amen)”, “Muze mwese dushimire Imana”, “Mary’s by child” na “Ab’ijuru baririmba”.
Inshamake z'amateka ya Chorale de Kigali

Chorale de Kigali ni imwe mu zimaze gushinga imizi mu Rwanda, yakoze amateka muri muzika ikoranye ubuhanga. Ni umuryango udaharanira inyungu, watangiye mu mwaka wa 1966, ubona ubuzima gatozi mu 1987, bwavuguruwe mu 2011.

Ni mukuru w’izindi korali muri Kiliziya Gatolika ndetse kuva mu 1966 yihariye igikundiro kugeza aho yatumirwaga mu birori bikomeye ikaririmba mu byateguwe na Perezidansi byose.

Yatangijwe n’abahanga muri muzika bari barabyize mu Iseminari barimo Mbarushimana Léon, Karangwa Claver, Gatarayiha Jean Nepomuscène, Nkurikiyumukiza Fidèle, Karega Callixte, Paulin Muswahili na Iyamuremye Saulve wahageze ikimara gushingwa.

Mu ntangiriro Chorale de Kigali yari igizwe n’abagabo gusa, kugeza mu mwaka wa 1987, ubwo abari n’abategarugori ba mbere bemererwaga kuyinjiramo.

Kubera uburyo abahanzi bayo bahimbanaga ubuhanga ndetse n’abaririmbyi bayo bakaririmba mu buryo bwizihira ababumva, yagiye isabwa n’ibigo ndetse n’izindi nzego za Leta guhimba no kuririmba indirimbo zibirata ibigwi.

Ni muri urwo rwego Chorale de Kigali yakunze kugaragara mu bikorwa byinshi birimo kwitabira misa zo kwizihiza bimwe mu bikorwa byaranze amateka y’igihugu, nk’umunsi mukuru w’ubwigenge, uw’umurimo, uw’abarezi n’indi.

Amafoto afitanye isano n'iyi nkuru:










Related Post