• Ubukungu / IMISORO
Ku wa Mbere tariki ya 18 Ukuboza 2023, Nibwo humvikanye inkuru y'abaturage batuye mu kagari ka Rwimishinya mu murenge wa Rukara akarere ka Kayonza, bavuga ko bahohotewe n'ubuyobozi bw'akagari bwabaranduriye imyaka yo kurya.

Bamwe muri aba  baturage batuye muri aka gace baganiriye na BTN, bavuze ko babajwe cyane n'iri randurwa ry'iyi myaka ryabaye ku wa Gatandatu kandi ko ari ubukunguzi.

Aba baturage barifuza ko imyaka yabo yaranduwe bayishyurwa kuko bari bayitezeho kubakiza inzara nkuko BTN yabitangarijwe n'umwe muri aba bahinzi bashinja ubuyobozi kubahohotera bakabarandurira imyaka.

Umuyobozi w'akarere ka Kayonza, NYEMANZI John Bosco, kuri iki kibazo yatangarije BTN ko iyo myaka yaranduwe kubera ko aba baturage bahinze mu nzira nyabagendwa, kandi mu butaka bwa Leta ahari hasanzwe hateranira inama.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko ibyakozwe n'ubuyobozi atari icyaha, kuko aba baturage mbere yo kuhahinga bari bakwiye gushyira mu gaciro no kwirengera ingaruka zizavuka nyuma.

Agira ati" Kurandurwa kw'iyi myaka kwari gufite ishingiro bitewe nuko bahinze mu muhanda kandi ari ahantu hateranira inama".

Nubwo ubuyobozi butangaza ibi, hari abaturage bavuga ko bishoboka ko hari ikihishe inyuma y'iyi myaka yaranduwe bitewe nuko aharanduwe imyaka ari ahantu bashaka kugira inzira y'amatungo ndetse ko uyu muhanda bivugwa ko wahinzwe ntahantu bigaragara ko werekeza uretse kugana mu gashyamba gahari ka Leta.

Amashusho afitanye isano n'iyi nkuru:

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments