Rurangiranywa The Ben na Uwicyeza Pamella basezeranye imbere y’Imana

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-12-23 18:09:29 Imyidagaduro

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukuboza 2023, Nibwo Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben, yasezeranye imbere y’Imana na Uwicyeza Pamella mu muhango wabereye mu rusengero Eglise Vivante de Jésus Christ, ruri ku Irebero mu Karere ka Kicukiro.

Bombi basezeraniye muri Eglise Vivante mu Rwanda, Aho The Ben yari yaherekejwe na Tom Close wamufashe akaboko atangira umuziki, na ho Pamella Uwicyeza aherekezwa na mukuru we witwa Hilton Sonia.

Abandi mu b’ibyamamare baherekeje impande zombi barimo Christopher, Igor Mabano na Andy Bumuntu.

Pasiteri Kivuye Edmond uyobora Eglise Vivante ku isi yigishije Ijambo ry’Imana ashingiye ku mirongo yo muri Bibiliya yitsa cyane ku rukundo.

Hari aho yagize ati “Urukundo ni amahoro hagati mu ntambara, urukundo ni ahantu heza twibera, urukundo ni ikintu tugomba kurwanira ubuzima bwose.”

Yagiriye inama The Ben na Pamella yo kurushaho kumenyana no gushyira urukundo imbere. Ati “Jyewe maze imyaka irenga 34 nubatse, kandi ndacyashaka kumenyana n’umugore wanjye. Pamella ntabwo uzi The Ben, uzarushaho kumumenya. Nta rugo rutagira ibibazo rubaho ariko habaho urugo rwiza. Imana ikunda imiryango yose”.

The Ben yabajijwe niba hari icyo azi kuri Pamella cyahagarika isezerano maze arahakana. Niko byagenze kuri Pamella na we yahakanye ko nta kibazo afitanye na The Ben.

Nyuma yo gusezerana imbere y’Imana, gahunda yakomereje kuri Kigali Convention Center, kwakira abatumirwa nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Related Post