Impera z'umwaka ni bimwe mu bihe abantu benshi baba bifuza aho gutaramira no gusohokera, kugirango bishimire ibyo bagezeho, mu minsi 365 iba ishize, ku bakundana baba bishimira ko basoje umwaka urukundo rwabo rutohagiye , bityo bagahitamo aho basohokera ngo banapange imihigo y'umwaka ukurikira .
Gusa nubwo bimeze bityo hari abo usanga umwaka wose bari bahugiye mu kazi no mu mirimo utandukanye , maze kumenya aho bahokera bikababera ikibazo cy'ingitu , nyamara mu karere ka Rubavu hari igisubizo cy'ibibazo mwibaza , mu kiganiro btnrwan.com yagiranye na bwana TWAHIRWA Almas , umuyobozi wa Hayat Coffee iherereye mu karere ka Rubavu yavuze ko bifuje gufasha abantu kubona aho basohokera mu minsi mikuru badahenzwe, bityo bahitamo kuganya ibiciro .
Bwana TWAHIRWA , umuyobozi wa Hayat Coffee avuga ko basanze mu bihe by'iminsi mikuru ibintu bibabhihenze cyane bishobora kuzatuma abantu benshi batabona uko basoka mu minsi mikuru, byumwihariko abakundana , Ari nayo mpamvu bashyizeho ubwasisi, aho abakundana bashobora gusohokana bakishyura ibihimbi 60 ( 60,000frw) byo kwinjira, ubundi bakarya bakananywa ibyo bashaka byose ,kabone nubwo byaba birengeje amafaranga bishyuye, uretse abakundana kandi avuga ko n'umungu ushaka gusohoka wenyine yakwishyura 35000frw yo kwinjira , akarya, akanaywa ibyo ashaka byose nubwo yarenza ayo yatanze .
Uretse kuba hateye amabengeza ,ibiciro byaho biri hasi
Yakomeje avuga ko uretse ubu bwasisi , uburyo bwo kwishyura bisanzwe nabwo buracyahari , aho wishyura ibyo wariye cyangwa wanyoye gusa , benshi bakunda kwinubira ko ibiciro by'aho gusohokera biba byatumbagiye mu minsi mikuru nyamara ariyo minsi yo kwishimira ibyo umuntu yagezeho ariyo mpamvu Hayat Coffee yahisemo kugabanya ibiciro , kandi bakaguha service nziza ndetse ibyo kurya nibyo kunywa by'ubwoko bwose .
Hayat Coffee iherereye imbere ya RC Rubavu