Bamwe mu badamu batuye kandi bakorera mu Mujyi wa Kigali bavuga ko kwizigamira byabakueye ku ngoyi y'ubukene akenshi bukunda gukururwa n'imyumvire itari myiza yo gusesagura.
Ubwo umunyamakuru wa Bplus Tv dukesha iyi nkuru yageraga mu murenge wa Jabana ho mu karere ka Gasabo byu mwihariko mu kagari ka Ngiryi, yasanze hari abadamu b'abanyamurava batiganda ku murimo, bamaze gukabakaba ku iterambere babifashijwemo no kwizigamira mu buryo butandukanye burimo ubw'amatsinda y'ibina.
Umwe muribo utifuje ko amazina ye ajya mu itangazamakuru ku mpamvu ze zihariye, yabwiye BPlus TV mbere ataratangira kwizigamira yari abayeho nabi ariko aho atangiye byamugejeje ku iterambere ririmo no kugura isambu n'amatungo.
Yagize ati" Ntakubeshye mbere byari ibindi bindi ariko aho ntangiye kuzigama cyane cyane mu matsinda y'ibina, ubuzima bwarahindutse kuko byatumye ngura isambu n'amatungo".
Mukeshimana Clementine utuye mu mudugudu w'Inyange akagari ka Ngiryi, avuga ko kubera kwizigamira byamurinze kudwaza indwara zirimo na bwaki dore ko no kubona ubwisungane mu kwivuza, Mituel de Sante bitakiri ikibazo.
Agira ati" Kubera kwizigamira bituma ntandwara abana banjye batazahazwa n'indwara zirimo na bwaki kubera kurya indyo yuzuye ndetse kandi gutanga ubwisungane mu kwivuza biranyorohera".
Kuzigama kandi binarinda amakimbirane mu miryango nkuko Bplus Tv yabitangarijwe n'umuturage ukorera mu murenge wa Muhima akarere ka Nyarugenge, aho ashimangira ko umudamu wizigama ntaho ahurira n'umugabo mu ntontonganya kubera ko icyo akeneye akiha adateze amaboko.
Avuga ati" Umugabo wanjye ntaho twahurira dushwana ngo ndamwaka amafaranga. Kubera kwizigama bituma hari ibyo nihahira ntateze umugabo amaboko".
Ubuyobozi bw'umurenge wa Jabana butangaza ko iyo kwizigamira bikozwe kare birinda intonganya n'amakimbirane akenshi bishingira ku mitungo nkuko Umunyambanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Jabana, Shema Jonas yabitangarije Bplus TV mu kiganiro bagiranye ku murongo wa telefoni.
Gitifu Shema agira inama abandi badamu gutinyuka bagahuguruka bagakora ndetse bakanizigamira bahereye ku mafaranga make kuko byabarinda kubaho nabi mu minsi iri imbere.
Gitifu ati" Turashimira abaturage byu mwihariko abadamu bateye intambwe bagatangira kwizigamira kuko bizabafasha kurwanya ibibazo by'ubukene bikunda kugariza imiryango. Umuntu rero utaratera iyo ntambwe namwibutsa ko ari ubugwari nawe akwiye gutangira kwizigamira ahereye ku mafaranga make".
Like This Post?
Related Posts