Kigali: Abagenzi bahinduriwe ibyerekezo byo gutegeramo imodoka

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-12-28 08:31:10 Ubukerarugendo

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ukuboza 2023, Nibwo Umujyi wa Kigali ufatanyije n'ikigo ngenzuramikorere RURA bashyizeho ahantu hihariye hazategerwa imodoka n'abagenzi bagana mu ntara mu rwego rwo koroshya ingendo mu bihe by'iminsi mikuru isoza umwaka.

Binyuze mu mu itangazo ryashyizweho umukono n'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel, Umujyi wa Kigali watangaje ko aberekeza mu Ntara y'Amajyepfo n'iy'Uburengerazuba mu turere twa Nyamasheke, Rusizi, Karongi, Ngororero na Rutsiro unyuze Karongi bazafatira imodoka kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo.

Aberekeza mu Ntara y'i Burasirazuba banyura mu nzira ica i Kabuga bazafatira imodoka muri Gare ya Kabuga.

Abandi basigaye bose bazakomeza gufatira imodoka aho basanzwe bazifatira muri Gare ya Nyabugogo na Nyanza ya Kicukiro.

Ni ingamba zizakurikizwa Kuva kuwa Gatandatu tariki 30 Ukuboza kugeza ku Cyumweru tarriki ya 31 Ukuboza 2023 nkuko RBA ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Ibi bibaye kandi nyuma y'aho mu minsi ibanziriza Noheli abagenzi bari benshi cyane muri Gare ya Nyabugogo bose bashaka kwizihiriza uyu munsi mu bice bitandukanye by'igihugu.

Related Post