Ihere ijisho bimwe mu byamamare byatashye Ubukwe bwa Kimenyi Yves na Muyango-Amafoto

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-01-07 08:15:53 Imyidagaduro

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06 Mutarama 2024, Nibwo Umukinnyi w’umupira w’amaguru, Kimenyi Yves, yasezeranye imbere y’Imana na Uwase Muyango Claudine nyuma y'igihe kirekire babana nk'umugore n'umugabo.


Ni umuhango wo gusaba no gukwa wabereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge Gisozi, Waranzwe n’ubwitabire bw’abafite amazina azwi muri siporo no mu myidagaduro y’u Rwanda, Barimo Nimwiza Meghan wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2019, Mariya Yohani wasohoye umugeni, Victor Rukotana uririmba gakondo ndetse na Jado Kabanda wabaye umujyanama wa Bruce Melodie akaba n’Umuyobozi mukuru wa Isibo TV Muyango Claudine akorera.

Kimenyi Yves yaherekejwe n’abasore bahuje umwuga barimo abakinnyi nka Biramahire Abed ukina muri Mozambique, Nshuti Innocent wa APR FC, Nkinzingabo Fiston wa Mukura FC, Mugunga Yves ukinira Kiyovu FC na Zaba Missed Call w’umunyarwenya.

Basezeranyijwe na Bishop Karemera Emmanuel wo mu Itorero Living God Church, abasaba kubaka urugo rwiza rushingiye ku ijambo ry’Imana.

Kimenyi Yves yasezeranyije Muyango kuzamukunda iteka ryose naho Muyango Claudine amusezeranya kumubera umugore umwubaha.Bakimara gusezerana bakiriye abatumirwa mu Busitani bwa Romantic Garden.

Amafoto afitanye isano n'iyi nkuru:




Related Post