Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 08 Mutarama 2024, Nibwo Umwami wa Jordanie, Abdullah II bin Al-Hussein, yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali i Gisozi maze yunamira inzirakarengane zazize Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 zirushyinguyemo.
Umwami Abdullah II yasuye uru rwibutso, aherekejwe n’abayobozi batandukanye muri Guverinoma y'u Rwanda barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.
Uyu mwami, yavuze ko ibyo yaboneye ku rwibutso rwa Kigali, ari ikimenyetso cy’uburyo iteshagaciro ry’ikiremwamuntu no kwigira ntibindeba kw’amahanga, byashyize mu kaga ubuzima bw’inzirakarengane kugeza bishwe bazira uko bavutse nkuko IGIHE kibitangaza dukesha iyi nkuru.
Ati “Ibyo u Rwanda rwanyuzemo ni isomo kuri twebwe, ritwereka ko tugomba kurwanya iteshagaciro ry’ikiremwamuntu ari naryo rihembera amacakubiri. Amateka mwanyuzemo, ni isomo kuri twese.”
Umwami kandi yashimye imbaraga abanyarwanda bakoresheje bongera kubaka igihugu cyari kimaze gusenywa na Jenoside.
Yavuze ko ibyabereye mu Rwanda bikwiriye kubera isomo Isi muri iki gihe, igafata ingamba zigamije gukemura amakimbirane aho kuyahembera cyangwa kuyashyigikira.
Umwami Abdullah II bin Al-Hussein yatangaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi ikwiriye kuba isomo rikomeye, ry’uko kudatabarira igihe ari ubufatanyacyaha.
Ati “Ibyabereye hano bitwigisha ko kwibuka ari ingenzi. Dukwiriye kubanza kwemera ubugome bwabaye mbere yo gutangira kubaka inzira iganisha ku mahoro.Bitwigisha kandi ko kwigira ntibindeba ntaho bitaniye n’ubufatanyacyaha.”
Umwami Abdullah II bin Al-Hussen kandi yunamiye anashyira indabyo ku mva ishyinguyemo imibiri y’abasaga ibihumbi 250 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bashyinguye mu rwibutso rwa Kigali.