Mu gitondo
cyo ku wa 16 Kanama 2025 nibwo abatuye mu karere ka Nyagatare, Umurenge wa
Nyagatare akagali ka Barija, umudugudu wa Barija B basanze umurambo w’umusore
witwa Claude wari usanzwe akora akazi ko kwikorera imizigo.
Ababonye uyu
murambo babwiye itangazamakuru ko byagaragaraga ko yakubiswe inkoni nyinshi ku
kibuno ariko ko hari n’ibigaragaza ko yaba yarakubiswe ibindi bintu, bakavuga
ko yari yiriwe mu gasantere ameze neza ndetse ko nta muntu n’umwe bagiranaga
amakimbirane ibibateza urujijo ku cyaba cyateye abantu kumwica.
Abamuzi
barimo n’abamubonye ku munsi ubanzira uwo yapfiriyeho bo bavuga ko ubusanzwe yakundaga
kuba ari kuri depo y’inzoga muri iri muri uyu mudugudu bakavuga ko kuri iyo
depo ari naho yari yazindukiye nk’ibisanzwe ndetse ko yanagaragara nk’ufite
agasamusamu k’inzoga ariko gake ku buryo batavuga ko yaba yarasinze ngo agire
abo asagarira.
Umwe mu
bamuzi yagize ati “Nta makuru y’umuntu umuvuga nabi nzi muri aka gasima ngo
yamwibye cyangwa ngo ariyenza, Oya. “
Undi ati “Urebye
mu bamukuyemo imyenda, ni nk’inkoni bamukubise. Uwamwishe yamukubise kuko afite
imibyimba ku mubiri arabyimbye. Ubusanzwe nta rugomo rwajyaga ruhaba, ni ibintu
bitunguranye ntabwo byajyaga bihaba.”
Hari undi
wagize ati “Uyu muntu uburyo yitwaraga yitwaraga neza. Namubonaga aterura
amadomoro, atwara amakurete y’abantu, indi mibereho ye ntabwo nyizi ariko
namubonaga abana n’abantu neza.”
Mu karere ka Nyagatare hamaze iminsi hagaragara imfu za hato na hato ku bantu ntihahite hamenyekana icyaba cyabishe, ibi bishimangira ko hakwiye gukazwa ingamba z’umutekano muri aka karere.
REBA INKURU IRAMBUYE MURI VIDEO IKURIKIRA