Abatuye mu
karere ka Gatsibo mu murenge wa Gitoki mu kagali ka Karubungo bababajwe n’urupfu
rw’uwitwa Uwitonze J Paul bemeza ko yishwe n’abasekirite ba Kampani icukura
amabuye y’agaciro bamukuye iwe bakajya kumuhondagura bakamugarura yapfuye.
Abaganiriye
n’Itangazamakuru ryacu bemeza ko uriya mugabo yakuwe iwe mu rugo n’abo
bashinzwe umutekano ba kampani yitwa “SEMUKA (Mukarange ya 10)” aho ngo
bamutwaye tariki ya 17 Kanama 2025 mu gitondo cya kare nk’uko binashimangirwa n’umugore
wa nyakwigendera.
Mu buhamya
bw’uwo mugore buri muri Video iri hasi kuri iyi nkuru avuga ko abo basekirite
baje bagakomanga uwo mugabo akabakingurira bagahita bamubwira ko ari we bashaka
bakamujyanana n’abandi bagabo batanu bababoshye bakajya kumuhondagurira. Gusa ntihatangazwa
icyo babahoye n’ubwo hari abahwihwisa ko iyo kampani ishobora kuba
yarabakekagamo kugira ibyo bayiba.
Nk’uko
babisoanura muri iyi VIDEO, bamwe muri abo bakubitanywe na nyakwigendera bo
bavuga ko bari basanzwe bakorana n’iyo kampani ariko ko icyo bahowe ntacyo
bazi.
Bakomeza
bavuga ko mu kubakubita nta muyobozi n’umwe cyangwa urundi rwego rwa Leta rwari
ruhari haba no kugira urwo bamenyesha ibyo baheraho basaba ko ubuyobozi
bwabegera bukabamururaho abantu nk’abo bagira indakoreka bakanihanira.
Aba baturage
bakomeza basobanura uriya Uwitonze waje gupfa bakubitiwe hamwe gusa ngo niwe
wenyine wahasize ubuzima n’ubwo hari n’undi urembeye mu rugo iwe. Abo
basekirite ngo bamaze kumukubita babonye ko bamugize intere bamugarura iwe
ariko umugore we yanga kumwakira abategeka kumujyana kwa muganga bagezeyo
abaganga basanga yamaze gupfa.
VIDEO IKURIKIRA IRASOBANURA IYI NKURU KU BURYO BURAMBUYE