Rayon Sports yambikiwe ubusa na Gasogi United ku matara y'Inyamirambo

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-01-12 17:59:32 Imikino

Ikipe ya Rayon Sports itsinzwe na Gasogi United ibitego 2-1 , mu mukino w'umunsi wa 16 wa Shampiyona, umukino Rayon Sports yarushijwe ibura ayo icira nayo imira .

Wari umukino w'umunsi wa 16 wa Shampiyona, wabereye kuri Kigali PelĂ© Stadium, ikipe ya Rayon Sports yari yakoze impinduka, aho abakinnyi 6 muri 11 babanje mu kibuga, batari bakinnye umukino uheruka, ikipe ya Gasogi United yatangiye isatira cyane , gusa ntibashe kubona uburyo bw'igitego bufatika, ku munota wa 19 Gasogi United yahushije uburyo bwabazwe , ku mupira wari utakajwe na Kalisa Rashidi , Malipangu awuha Kabanda Serge awuteye mu izamu awutera igiti cy'izamu, Rayon Sports yahise isubiza kuri koroneri yatewe neza na Muhire Kevin , ariko Kalisa Rashidi awuteye n'umutwe ujya hanze. 

Ikipe ya Gasogi United yakomeje kubona uburyo bukomeye , ndetse ikipe ya Rayon Sports, ikomeza gukora amakosa menshi mu bwugarizi bwayo, ku munota wa 29 Gasogi United yafunguye amazamu, ku mupira wazamukanwe na Mudeyi Akbar, awuhindura neza imbere y'izamu , Kabanda Serge awushyira mu rushundura , ku munota wa 35 Gasogi United yongeye kugerageza uburyo ariko Hategekina Bonheur awukuramo, ku munota wa 44 Gasogi United yongeye kubona uburyo bwiza ariko Bonheur ababera ibamba, Gasogi United yakomeje kuyobora umukino igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0.


Muhire Kevin niwe mukinnyi wa Rayon Sports wagerageje kwitwara neza 

Igice cya 2 Rayon Sports yatangiranye impnduka Arseny Agogo Camara Simbura Gomis, Hertier Luvumbu asimbura Kalisa Rashidi, naho Mitima Isaac, asimbura Nsabimana Aimable wakoze ikosa ryavuyemo igitego , ku munota wa 59 ikipe ya Rayon Sports yongeye gukora amakosa mu bwugarizi , maze Kabanda Serge yongera kubona uburyo, atsinda igitego cya 2 cya Gasogi United , Rayon Sports yakomeje kurushwa ku buryo bukomeye , Gasogi United yakomeje gukora impinduka ishaka uko irinda ibitego byayo .

Ku munota wa 90+4 Hertier Luvumbu yakorewe ikoza imbere y'izamu , maze umupira awutera neza mu izamu ,Rayon Sports ibona igitego cy'impoza marira , ndetse umukino urangira ari ibitego 2 bya Gasogi United kuri 1 cya Rayon Sports.

Related Post