Ku mugoroba
wo kuri uyu wa kane Umuyobozi w’Icyubahiro wungirije wa APR F.C Gen MK MUBARAKH
yasuye iyi kipe aho iri kwitegura umukino uzayihuza na Police F.C kuri uyu wa
Gatanu.
Ubwo
imyitozo yarirangiye yaganiriye n’abagize iyi kipe Abibutsa ko ahahise ubwo
basitaraga bahibagirwa bakongera kwitwara neza.
Yagize ati:
muziko nk’ubuyobozi inshingano dufite namwe murimo nk’ikipe twese dukunda niyo
mpamvu ndi hano, hari ahahise mwasitaye mu mikino itambutse ariko nziko namwe
mutakwemera kuguma gutyo, amaso twongere tuyahange imbere dutange Intsinzi,
kandi inshuro nza kubareba ku mikino mwakinnye mbona ubushobozi mu bufite
ndabasaba ngo hagati yanyu mwongere mwibukiranye intego z’ikipe.
Imikino
ikomeye iracyahari muhereye no kuwo mufite ejo muduhe ibyishimo ubundi tuzahure
tubashimira nkuko twamye.
APR F.C
irasubira mu kibuga kuri uyu wa Gatanu ku isaha yi saa cyenda n’igice
(15:30Hrs) yakirwa na Police F.C ni umukino uteganijwe kubera kuri Kigali Pele
Stadium.
Like This Post? Related Posts