Kimenyi Yves wabaye umunyezamu w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, APR FC, Rayon Sports na Kiyovu Sports, yasezeye burundu gukina umupira w'amaguru nk'uwabigize umwuga .
Mu butumwa yanyujujieku mbuga nkoranyambaga ze , Kimenyi yagize ati" Bakunzi b’umupira w’amaguru,ndashaka gufata aka kanya nkamenyesha ku mugaragaro ko mpagaritse gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga, urugendo rwanjye mu mupira rwatangiye nkiri umwana muto, ruturuka ku rukundo, inzozi n’ishyaka ryo gukunda umukino.
Umwuga wanjye watangiye mu 2012, urugendo rwamfashije gukura no kwiyubaka atari nk’umukinnyi gusa, ahubwo nk’umuntu,natangiye gukina nk’uwabigize umwuga muri Isonga FC, aho namaze imyaka ibiri y’ingenzi nigira byinshi kandi nkura, nyuma yaho, nabonye amahirwe akomeye yo kujya muri APR FC, ikipe nagiriyemo ibihe byiza n’intsinzi, nkahamara imyaka itanu itazibagirana.
Ubutumwa bwa Kimenyi Yves bwo gusezera umupira w'amaguru
Mu 2019, ninjiye muri Rayon Sports FC, aho nakiniye amezi atandatu mbere yo kwimukira muri Kiyovu Sports, ikipe nagiriyemo imwe mu bihe byiza byanjye kandi nkishimira cyane umupira wanjye.
Nyuma yaho ninjiye muri AS Kigali, ariko ku bw’amahirwe make, nyuma y’amezi abiri gusa nagize imvune ikomeye ku igufa ry’ukuguru (tibia).
Iyo mvune yatumye mpagarika gukina, kandi nubwo nagerageje kandi nizeye kugaruka, kugeza uyu munsi ni yo yatumye ntongera gukina kimwe mu byubahiro bikomeye nagize mu mwuga wanjye ni amahirwe yo guhagararira igihugu cyanjye mu ikipe y’igihugu. Kwambara amabara y’igihugu byari inzozi zabaye impamo kandi nzahora mbizirikana.
Umwaka wa nyuma wa Kimenyi Yves yagize imvune ikomeye yamushegeshe
Nubwo mpagaritse gukina nk’uwabigize umwuga, sinavuye mu mupira w’amaguru. Umupira wampaye byinshi, kandi niyemeje gukomeza urugendo rwanjye mfasha, nyobora kandi nshyigikira abandi—by’umwihariko abakinnyi bakiri bato bafite inzozi zo kugera aho nanjye nigeze kurota kugera,ndashimira byimazeyo amakipe yose nakiniye, abo twakinanye, abatoza, abaganga, abafana n’abandi bose bankomeje muri uru rugendo.
Inkunga yanyu yari ingenzi cyane kuri njye, umupira w’amaguru uzahora ari igice cy’ubuzima bwanjye. Si isezerano ryo gusezera burundu—ni intangiriro y’indi ntambwe nshya.