• Amakuru / POLITIKI
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 06 gashyantare 2024, nibwo Sebastian Pinera, wigeze kuba Perezida wa Chili yapfuye aguye mu mpanuka ya kajugujugu.

Amakuru y'urupfu rwa nyakwigendera yahamijwe n'ibiro bye byashyize hanze itangazo rivuga ko kajugujugu yari itwaye Pinera w’imyaka 74 yagiriye impanuka mu gace ka Lago Ranco gasurwa cyane n’abamukerugendo kari mu birometero 920, uvuye mu murwa mukuru Santiago ndetse kandi ko abantu batatu bari kumwe nawe babashije kuyirokoka.

Byagize biti “Tubabajwe no kubagezaho inkuru y’akababaro y’urupfu rw’uwahoze ari prezida w’igihugu.

Perezida Pinera yategetse Chili manda ebyiri hagati ya 2010-2014 no mu 2018 kugera 2022 nkuko ikinyamakuru nationalpost kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Ministiri w’umutekano w’igihugu Carolina Toha yavuze ko Pinera azashyiguranwa ibyubahiro byose bigenerwa umukuru w’igihugu.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments