#BAL2023: Petro de Luanda iracakirana na AS Douane muri 1/2

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-05-24 08:51:26 Imikino

Kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Gicurasi 2023, hateganyijwe imikino ya 1/2 cy’imikino ya BAL 2023 iri kubera mu Rwanda muri BK Kigali Arena.


Umukino wa mbere wa 1/2 cy’iyi mikino iri kubera muri BK Arena uteganyijwe saa kumi nimwe uzahuza ikipe ya Petro de Lianda muri 1/4 yasezereye bigoranye Abidjan Basket Club (ABC) iyitsinze amanota 88-84 na AS Douanes yo yasezereye Ferroviario de Beira iyitsinze amanota 93-73.


Ikipe ya Petro de Luanda n’ubwo yagowe n’umukino wa mbere ariko niyo ihabwa amahirwe yo kuzegukana igikombe cyane urebye abakinnyi ifife barimo n’Umunya-Sudani Yepfo Ater James Majok wigaragaje cyane mu kugarira.


Uretse ibi kandi iyi kipe mu mikino itanu iheruka gukina muri BAL 2023 ntabwo yari yatsinda na rimwe kuko yose yayitsinze.


Ku rundi ruhande AS Douanes yo muri iyo mikino itanu ibarwa uhereye mu mikino yabanje ikinwa mu byerekezo (Conference) kugeza ku mikino ya 1/4 iri kubera mu Rwanda,yo yatsinze imikino ine itsndwa umukino umwe.


Iyo ugereranyije abakinnyi ku mpande zombi mu bice bitandukanye usanga mu bamaze gukina iminota myinshi uteranyije amakipe yose, ikipe ya Petro de Luanda ariyo ifite benshi kuko muri batanu ifite batatu mu gihe muri rusange abo bayobowe na Marcus Christopher Crawford wa AS Douanes umaze gukina iminota 210 uhereye mu mikino ishaka itike iza i Kigali mu gihe uwa Petro de Luanda umaze gukina myinshi ari Carlos Morais umaze gukina 161.


Ku ruhande rw’abakinnyi batanu bafite amanota menshi uteranyije amakipe yombi Marcus Christopher Crawford wa AS Douanes n’ubundi niwe uza imbere kuko amaze gutsinda amanota 117 n’ubundi agakurikirwa na Morais wa AS Douanes umaze gutsinda amanota 10 mu gihe muri rusange Petro de Luanda n’ubundi ariyo ifite abakinnyi benshi bamaze gutsinda amanota bangana na batatu.

Imikino iteganyijwe ya 1/2


Related Post