Umunyabigwi
mu mukino w’iteramakofe, Floyd Mayweather, akurikiranyweho ibyaha bibiri
bikomeye, nyuma y’iperereza ryagaragaje ko yatanze sheki itazigamiwe ubwo
yashakaga kwishyura isaha ihenze ifite agaciro k’ibihumbi 200 by’Amadolari ya
Amerika (Ni ukuvuga arenga miliyoni 297Frw)
Uyu
Munyamerika w’imyaka 49, yasoje umukino w’iteramakofe ry’ababigize umwuga
(professional boxing) adatsinzwe na rimwe, ashyiraho agahigo kadasanzwe
k’intsinzi 50 (50-0), karimo izo yakubise n’abamurusha ibiro. Icyo gihe
yakuyeho agahigo ka Rocky Marciano wari ufite amateka y’imikino 49-0
adatsindwa.
Mayweather
arakekwaho kugerageza kugura isaha ya Audemars Piguet ifite agaciro ka $200,000
mu iduka ryo muri Las Vegas mu Ukuboza 2024, akoresheje sheki bivugwa ko itari
iriho amafaranga yari ahagije kuri konti.
Ikinyamakuru
cya ESPN mu nyandiko cyabonye z’urukiko rwo muri Nevada, Mayweather araregwa
ibyaha birimo ubujura ndetse no gushaka guhuguza abantu ukoresheje uburiganya.
Ubushinjacyaha
buvuga ko sheki ya $200,000 yanditswe kuri konti ya Wells Fargo yoherejwe ku
iduka rizwi nka Gold and Beyond, ariko ngo konti yari iri kuri iyo sheki nta
mafaranga ahagije yo kwishyura iyo saha yari ariho.
Umunyamategeko
w’iri duka, Marc Cook yabwiye ESPN ko kuba ibi byarabaye mu 2024, ubu akaba
aribwo ikibazo kigaragajwe, bagiye batinda gutanga ikirego kugira ngo
Mayweather abanze ahabwe amahirwe yo kwishyura, ariko ngo ntibyo yigeze akora
kuko nta gisubizo yatangaga cyangwa kwishyura amafaranga.
Mayweather
aramutse ahamwe n’icyaha cy’ubushukanyi, ashobora gufungwa hagati y’umwaka umwe
kugeza kuri ine, mu gihe ku cyaha cy’ubujura gishobora kumuviramo igihano
kigera ku myaka 20.
Ibi bibaye
mu gihe uyu mukinnyi wubatse izina rikomeye mu mukino w’iteramakofe akomeje no
kuvugwaho izindi manza zirimo iz’imbonezamubano no kutishyura amadeni afite mu
bindi bihugu bitandukanye, ndetse n’ikirego cyo kutishyura imisoro ya leta
igera kuri miliyoni $7.3 (Arenga miliyari 10Frw).
Like This Post? Related Posts