• Imikino / FOOTBALL

 

Abdallah Murenzi uyobora Rayon Sports by’agateganyo na Komite ye batangaje ko iyi kipe igiye gukorana na Banki ya Kigali nk’umuterankunga mukuru mu myaka itanu iri imbere.

Ubu bufatanye buratangirana n’umwaka wa Shampiyona ya 2026/2027, abakinnyi ba Rayon bakazakina bambaye imyenda iriho ikirango cya BK ku myambaro yabo aho bari bose mu myitozo cyangwa mu mukino.

Perezida w’agateganyo wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah ati: “Uyu mwaka tuzakorana na BK kuko twasinyanye amasezerano. Mu minsi iri mbere tuzageza ku bakunzi b’umupira w’amaguru n’Aba-Rayons muri rusange iby’iyo mikorere. BK niyo tuzabona uyu mwaka imbere ku mwambaro.” Abdallah Murenzi uyobora Rayon Sports by’agateganyo na Komite ye batangaje ko iyi kipe igiye gukorana na Banki ya Kigali nk’umuterankunga mukuru mu myaka itanu iri imbere.

Ubu bufatanye buratangirana n’umwaka wa Shampiyona ya 2026/2027, abakinnyi ba Rayon bakazakina bambaye imyenda iriho ikirango cya BK ku myambaro yabo aho bari bose mu myitozo cyangwa mu mukino.

Perezida w’agateganyo wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah ati: “Uyu mwaka tuzakorana na BK kuko twasinyanye amasezerano. Mu minsi iri mbere tuzageza ku bakunzi b’umupira w’amaguru n’Aba-Rayons muri rusange iby’iyo mikorere. BK niyo tuzabona uyu mwaka imbere ku mwambaro.”

Yavuze ko muri icyo gihe batazareka gukorana burundu na Skol yari isanzwe ari umuterankunga mukuru wa Rayon ahubwo ngo bizakorwa mu bundi buryo.

Abakurikiranira hafi ibya siporo mu Rwanda bavuga ko imikoranire ya BK na Rayon iri mu rwego rwo gufasha iyi kipe isanganywe abafana benshi mu gihugu gukomeza kubona amakoro atuma yihaza mu byo ikeneye, kandi bigatuma na Banki ya Kigali( niyo nini kurusha izindi) ikomeza kwaguka mu rwego rw’imari.

 

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments