Gatsibo: Ibyumba by’ishuri rya Ngarama TSS byahuye n'uruvagusenya

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-02-10 15:01:36 Ubukungu

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 09 Gashyantare 2024 rishyira ku wa Gatandatu, Nibwo ibyumba bibiri by’ishuri rya Ngarama TSS harimo n’aho abakobwa bararaga byasambutse ubwo hagwaga imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yasenye.

Amakuru avuga ko uretse ibyumba byavuyeho isakaro ngo nta muntu n’umuntu wahagiriye ikibazo ku buryo n’abanyeshuri bose bameze neza.

Umuyobozi w’iri shuri, Pascal Karangwa, yahamirije itangazamakuru iby'aya makuru aho avuga ko impamvu y’isenyuka ry’ibi byumba ari umuyaga mwinshi, atari ikibazo cyo gusaza ku ibyumba.

Karangwa akomeza avuga ko n’ubwo byagenze gutyo bitari buhagarike amasomo kuko ubu batangiye gushaka uko inyubako zasubizwaho amabati yavuyeho.

Ati “Abanyeshuri hari ubundi buryo bwo kubaryamisha, amasomo ntazahagarara kuko turimo gukora ibishoboka byose dushaka ibikoresho byo gusakara.”


Yifuza ko bishobotse ubuyobozi bwite bwa Leta bwabagoboka kuko amafaranga asanzwe atangwa n’ababyeyi yo gusana ibyangiritse ari macye ugereranyije n’ibikenewe kugira ngo hasubizweho isakaro.

Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro, TSS Ngarama, rifite abanyeshuri 327 nkuko KigaliToday ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Related Post