• Amakuru / POLITIKI
Umukuru w’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uravuga ko abakozi ba ONU n’imodoka barimo baguye mu gico bamishwaho urusasu kuwa Gatandatu tariki ya 10 Gashyantare 2024 mu Murwa mukuru Kinshasa.

Ni mu gihe hakomeje intambara mu burasirazuba bw’icyo gihugu ituma umwuka wo kwamagana izi ngabo wiyongera muri rubanda.

Ibitero by’abantu bagendera ku mapikipiki byari bigandagaje mu karere ka Gombe i Kinshasa mu murwa mukuru w’icyo gihugu aho ibiro by’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) biherereye.

Umunyamakuru w’ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, wabibonye, aravuga ko aho bari bakoraniye bahatwikiye n’amapine y’imodoka.

Umukuru wa MONUSCO muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo, Bintu Keita, abinyujije ku rubuga rwa interineti yatangaje ko zimwe mu modoka z’Umuryango w’Abibumbye zatwistwe avuga ko yamaganye icyo gikorwa akomeje.

Ambasade ya Côte d'Ivoire muri Kongo na yo yatangaje ko hari imodoka zayo zibwe i Kinshasa mu gihe hakomeje ubujura n’ibitero bigabwa kuri za ambasade z’ibihugu binyuranye by’amahanga nta kurobanura.

Inyeshyamba za M23 zikomeje gusatira umujyi wa Goma uri mu burasirazuba bw’igihugu mu ntara ya Kivu ya ruguru.

Iyi ntambnara hagati y’inyeshyamba ingabo za leta n’abazishyigikiye, yakajije umurego muri iyi minsi ituma umutekano wari usanzwe ugerwa ku mashyi muri aka karere urushaho kuzamba nkuko Ijwi rya Amerika rubitangaza dukesha iyi nkuru.

Umuryango w’Abibibumbye uvuga ko iyi ntambara yakuye mu byabo abantu barenga 135 000. Abenshi muri bo bahungira mu duce twegereye Goma aho bakeka ko babona umutekano.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments