• Amakuru / POLITIKI
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Gashyantare 2024, Nibwo Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, Yavuze  ko ibyabaye mu Rwanda byarusigiye amasomo ubwo yari ari mu Nama izwi nka The World Governments Summit yiga ku miyoborere iri kubera i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Ibi Perezida Kagame yabitangarije mu kiganiro yatanze ari kumwe n’Umunyamakuru wa CNN, Eleni Giokos,  aho yagaragaje ko ibibazo byose Isi ihanganyemo birimo n'intambara za hato na hato no kutumvikana kw’ibihugu byakabaye bigira icyo bisigira abayituye.

Perezida Kagame kandi yakomoje ku ntambara iri muri Gaza, ihuje Israel na Palestine, asanga abantu batarize amasomo ku bibera mu isi.

Ati “Isi ikeneye kwiga ariko iyo urebye byinshi bibera mu Isi, wibaza amasomo bakuramo icyo abamariye, si muri Gaza gusa n’ahandi hatandukanye ku Isi.”

Perezida Kagame yageze i Dubai, aho yari yitabiriye iyi nama yitabiriwe n’abayobozi n’inzobere mu nzego zitandukanye baturutse mu bihugu birenga 150.

Iyi nama iziw nka ‘The World Governments Summit  irebera hamwe icyakorwa kugira ngo abatuye Isi barusheho gutahiriza umugozi umwe, hagamijwe gukemura ibibazo biriho n’ibyo mu gihe kizaza.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments