Gakenke: Agahinda k'abaturage bivugwa ko bamugajwe n'inkoni z'abasekirite ba Ruli Mining Trade Ltd

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-02-20 07:17:49 Ubukungu

Agahinda n'ishavu ni byose kuri bamwe mu baturage baturiye ibirombe by'amabuye y'agaciro bya kompanyi ya Ruli Mining Trade Ltd kubera kumugazwa n'inkoni z'abarinda umutekano w'ibirombi by'iyi kompanyi ibarizwa mu karere ka gakenke mu murenge wa Ruli mu tugari twa Gikingo na Jango.

Bamwe mu baturage bavuga ko bagizweho ingaruka n'ihohoterwa bakorewe n'abasekirite b'iyi kompanyi "Ruli Mining Trade Ltd", baganira na BTN bavuze ko ikibazo cyabo kimaze igihe kinini ko byatangiye ubwo aba bacungira umutekano muri iyi kompanyi y'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, bigabaga mu biturage aho batuye bahaje gushaka abahebyi(Abajura b'amabuye y'agaciro).

Bakomeza bavuga ko bamaze kubura abahebyi, bahise badukira abaturage batangira kubakbita babahora ko babakingira ikibaba ku buryo abo basikirite batarobanuraga bakubataga uwo ariwe wese ntamuhwe ku buryo batatinyaga kubakubita mu bice by'umubiri bishobora kubaviramo urupfu.

Umukobwa wakubiswe inkoni n'aba basikirite ubwo yari ari kwahirira inka, yatangarije umunyamakuru wa BTN ko yagiye kubona akabona bamugezeho noneho baramubaza ngo bagenzi bawe barihe noneho agiye kubasubiza bahita bamukubita inkoni mu mugongo kandi ari nako umwe amufata imyenda n'imisatsi ngo bamtere icyuma ariko mugenzi wabo akababuza.

Yagize ati" Baraje bansanga aho nahiriraga inka, ubwo bahita bambaza ngo barihe ngiye kubasubiza bankubita inkoni kandi bashaka kuntera ibyuma ariko mugenzi wabo arababuza".

Akomeza avuga ko bumvishe atangiye kuvuza induru bahita bamubwira ko bari bumwice none kugeza ubu ngo byamusigiye ubumuga.

Undi muturage uri muzabukuru yabwiye BTN ati" Umugabo wanjye baraje baramukubita bamugira intere barangije bamujyanana n'abandi kubafungira mu Kigo ngororamuco kiri mu murenge wa Rushashi".

Umuyobozi w'iyi kompanyi "Ruli Mining Trade Ltd" ku murongo wa telefoni, yatangarije BTN ko aba baturage bigira abere aribo bahohoteye abakozi babo kuko bigeze kubatera amabuye, kubakubita inkoni n'ibyuma ku buryo bubabaje.

Agira ati" Bari kwigira abere kandi aribo baduhohotereye abakozi. Abagore n'abakobwa bavuzaga induru ubwo abagabo n'abasore babo babaga bari kudukubitira abasikirite".

Umunyamakuru ubwo yatunganyaga inkuru yagerageje kuvugisha umunyamabanga nshingwabikorwa w'uyu murenge wa Ruli ahavugwa iki kibazo ntibyamukundira kuko yari yamubwiye ko ari munama kugeza ubwo inkuru irangije gutunganywa ntacyo aramusubiza.

Aba baturage bavuga ko inzego z'ubuyobozi zirimo RIB na Polisi zabatereranye, barasaba ubutabera bwa bagenzi babo bagizweho ingaruka n'imyitwarire mibi y'abo basikirite ndetse inzirakarengane zifunze zigafungurwa.

Source: Iradukunda Jeremie/BTN TV

Related Post