Clare Akamanzi uyobora NBA Africa yahawe igihembo na Forbes Africa

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-03-09 09:42:21 Imikino

Kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Werurwe 2024, Nibwo i Johannesburg muri Afurika y’Epfo, Umunyarwandakazi Clare Akamanzi uyobora NBA Africa, yahawe igihembo n'Ikigo cy’itangazamakuru Forbes Africa kubera kuba umusemburo w’ishoramari ku mugabane wa Afurika.

NBA Africa Akamanzi abereye Umuyobozi Mukuru yatangaje ko yishimiye kuba yahawe iki gihembo, uti “Twishimiye Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa watsindiye igihembo cya Africa Investment Catalyst mu muhango wabereye kuri Emperor’s Palace.”

Akamanzi yakoze imirimo itandukanye ifite aho ihurira mu ishoramari, irimo kuyobora Ishami rishinzwe iterambere mu rwego rw’u Rwanda rushinzwe iterambere, RDB, nyuma agirwa Umuyobozi Mukuru w’uru rwego.

Mu gihe yari ayoboye RDB, u Rwanda rwanditse ishoramari mu ngeri zitandukanye ndetse rurushaho kumenyekanisha ibikorwa byarwo binyuze mu masezerano anyuranye arimo n’ayo rwagiranye n’amakipe nka Arsenal, PSG na Bayern Munich ndetse no kwakira amarushanwa ya BAL (Africa Basketball League).

Kuva mu 2020, Akamanzi yagizwe umwe mu bagize inama y’ubutegetsi y’Urwego rw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima, WHO Foundation, rufite inshingano yo gushaka amafaranga yo kwifashisha mu gukemura ibibangamiye cyane urwego rw’ubuzima.

Kuva muri Mutarama 2024, Akamanzi ni Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, umwanya yasimbuyeho Umunyamerika Victor Williams.

Related Post