Rusizi: Ubwato bwaturutse muri Congo bugongera ubundi mu Rwanda

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-03-12 09:38:03 Ubukerarugendo

Kuri uyu wa Mbere tariki 11 Werurwe 2024, Nibwo habaye impanuka y'ubwato bunini bwavaga i Goma bujya i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congomuri, bwagongeye ubundi butanu mu Mudugu wa Nyawenya, Akagari ka Bigoga, Umurenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi biturutse ku munaniro w'uwari ubutwaye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yatangarije Kigali Today dukesha iyi nkuru ko ubu bwato bwagize ikibazo kuri uyu wa Mbere, biturutse ku kuba umushoferi wabwo yananiwe kubuyobora, bitewe n’ikibazo kitaramenyekana.

Ati “Icyateye iyi mpanuka ntikiramenyekana, harakekwa ikibazo tekiniki ariko harimo harakorwa iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu nyakuri, gusa mu bagenzi 33 bari bari muri ubu bwato nta wakomeretse cyangwa ngo ahatakarize ubuzima, ubu bose bakaba bari ku ruhande rw’u Rwanda kugira ngo bafashwe gusubira muri Congo”.

ACP Rutikanga avuga ko nubwo nta wakomerekeye muri iyi mpanuka, ubu bwato bwaturutse muri Congo bwangije ubundi bwato buto bwo ku ruhande rw’u Rwanda butanu (5).

ACP Rutikanga avuga ko ubwo bwato bwayobeye mu Rwanda buvuye muri Congo, kugira ngo buhave bisaba ubundi bwato bwo kubukurura, naho Abanyekongo barimo barashakirwa uburyo basubira iwabo bakoresheje inzira y’amaguru.

Ati “Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Karere ka Rusizi, rurimo gushaka uburyo aba baturage bakongera gusubizwa mu gihugu cyabo, banyuze ku mupaka batongeye guca mu mazi”.

Related Post