U Rwanda rwakiriye itsinda rya 18 ry’impunzi n’abimukira 92

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-03-28 06:46:44 Ubukerarugendo

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 27 Werurwe, nibwo Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi yanditse kuri X ko ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, Leta y’u Rwanda yakiriye abimukira 92 baturutse muri Libya.

Abakiriwe 52 baturuka muri Eritrea naho abandi 35 bafite inkomoko muri Sudan.

Mu 2019, nibwo u Rwanda rwagiranye amasezerano n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNHCR na Afurika Yunze Ubumwe, ajyanye no kwakira mu buryo bw’agateganyo aba bimukira n’abasaba ubuhunzi baturutse muri Libya nyuma y’uko byari bimaze kumenyekana ko bagurishwa nkuko Umuseke ubitangaza dukesha iyi nkuru.

Kuva icyo gihe Inkambi y’Agateganyo y’Impunzi ya Gashora, banyuzwamo by’igihe gito, imaze kwakira 2242 mu gihe 1621 bimuriwe mu bindi bihugu.

Related Post