• Amakuru / POLITIKI
Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Ubwami bw’u Bwongereza akaba n’Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi n’Ukwishyira hamwe (Democratic Unionist Party:DUP) ryo muri Ireland y’Amajyaruguru, witwa Sir Jeffrey Donaldson, yeguye ku mirimo nyuma y’uko akurikiranyweho ibyaha byo gufata ku ngufu n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Sir Jeffrey w’imyaka 61 weguye mu gihe kimwe n'undi mugore w’imyaka 57 ariko utatangarijwe imyirondoro, batawe muri yombi ku wa kane bakajya guhatwa ibibazo ku byaha uwo mugabo ashinjwa n’uwo mugore bivugwa ko yabimufashagamo.

Polisi y’icyo gihugu yatangaje ko Sir Jeffrey n’uwo mugore bazagezwa imbere y’urukiko ngo baburane ku byo bakurikiranyweho mu kwezi gutaha, gusa uwo mugabo yavuze ko atemera ibyo ashinjwa ndetse ko azakomeza kubihakana yivuye inyuma.

Ubuyobozi bw’Ishyaka DUP bwatangaje ko “Umuyobozi Mukuru yakiriye ibaruwa ya Sir Jeffrey Donaldson yemeza ko akurikiranyweho ibyaha bivugwa ko yakoze kera, avuga ko yeguye ku mwanya we nk’umuyobozi w’ishyaka DUP ako kanya.”

“Nk’uko amategeko y’Ishyaka abivuga, Ubuyobozi bwambuye ubunyamuryango Donaldson mu gihe hagitegerejwe ibizava mu rubanza, ubuyobozi bukaba bushyizeho Gavin Robinson nk’umuyobozi w’agateganyo.”

Robinson wasubiriye Donaldson ku buyobozi bw’Ishyaka yatangaje ko amakuru y’ibirego Donaldson ashinjwa yamutunguye cyane.

“Byatunguranye cyane, atari kuri njye gusa no muri bagenzi banjye bo muri DUP gusa, ahubwo muri Ireland y’Amajyaruguru yose. Turi Ishyaka ryizerera mu butabera bwacu, turizera ko muri iyi minsi iri imbere n’amezi ataha nta we uzagerageza kwitwara mu buryo bwabangamire iperereza riri gukorwa.”
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments