Rulindo: Polisi yafatiye mu cyuho abantu 9 bacukura amabuye y’agaciro binjiriye mu nzu batuyemo

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-04-03 07:04:43 Ubukungu

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 30 Werurwe 2024, Nibwo Polisi y’u Rwanda yafatiye mu cyuho abantu icyenda bacukuraga amabuye y’agaciro banyuze mu myobo bacukuye mu byumba by’inzu ebyiri zituwemo ziri mu Mudugudu wa Gasenga, Akagari ka Kivugiza mu Murenge wa Masoro mu Karere ka Rulindo.

Amakuru avuga ko bafatanywe amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti apima ibilo bibiri n’ibikoresho bifashishaga bacukura birimo; imitarimba itatu, ibitiyo bitanu, ibikarayi bibiri, kasike ebyiri, inyundo n’umuhoro, iminzani itanu bapimishaga na litiro 15 z'ubuki banywaga mu gihe bacukura.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko bafatiwe mu bikorwa bya Polisi byo kurwanya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko nyuma y’uko bari baracukuye imyobo ituruka mu nzu ikambukiranya umuhanda, igahinguka mu mugezi.


Yagize ati “Ubwo abapolisi bari mu bikorwa byo kurwanya abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, baje kugera ku nzu ebyiri z’abagabo babiri; umwe ufite imyaka 45 na mugenzi we w’imyaka 30 y’amavuko, bakiri gushakishwa kuko bahise biruka bakibona inzego z’umutekano.”

Akomeza ati “Abapolisi bakimara kwinjira mu nzu zabo bahasanze abagera ku icyenda bafatanyaga na bo gucukura binjiriye mu myobo bacukuye mu byumba by’izo nzu, barenzaho beto n’umusambi hejuru y’ibyo byobo bica munsi y'umuhanda, bigahinguka ku Mugezi wa Mahaza uherereye muri metero 200 uturutse kuri izo nzu, bifashishaga amazi yawo mu kuyungurura umucanga.”

SP Mwiseneza yibukije ko gucukura amabuye y’agaciro bikorwa n’uwabiherewe uruhushya n’inzego zibishinzwe kandi ko bukorerwa ahemewe hadashyira ubuzima bw’ababukora mu kaga cyangwa ngo hangize ibidukikije, aburira abakomeje kubwishoramo bose ko bazafatwa bidatinze bagakurikiranwa.

Yagize ati “Batanu muri bariya bafashwe bari binjiye muri iyo myobo mu gihe cya saa Kumi za mu gitondo baza kuvamo saa Cyenda z'umugoroba, aho ubwabo bavuga ko batinzemo bitewe n’uko bagezemo bagasanga harimo Gaz, babura umwuka uhagije wo guhumeka ku bw’amahirwe ntihagire uhaburira ubuzima.’’

Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, Ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha nkuko RBA ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri ariko kitarenze amezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

Related Post