Ubwo kuri iki Cyumweru tariki 28 Mata 2024, Habaga inteko rusange y’abarwanashyaka ba PDI hirya no hino mu gihugu, iri shyaka ryatangaje ko rizakomeza gushyigikira Nyakubahwa Parezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul KAGAME kubera ibikorwa byiza n'impinduka amaze kugeza ku gihugu.
Ni ubutumwa bwatangajwe na Sheikh Musa Fazil Harelimana uyobora iri shyaka, aho yashimye byimazeyo Ingabo za FPR Inkotanyi zari zirangajwe na Nyakubahwa Perezida Paul KAGAME, zabashije guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, bagakomereza ku kubaka iterambere ry’Igihugu.
Sheikh Musa Harerimana yageze ubwo afata umwanya ashimira cyane Perezida KAGAME wagaruriye u Rwanda umucyo nyuma y'umwijima rwarimo kubera imiyoborere mibi ya politiki yatije umurindi itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa Jenoside Yakorewe Abatutsi, maze asaba abanyamuryango ba PDI gushyigigikira Umutoza w'ikirenga mu matora y'umukuru w'igihugu ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka wa 2024.
Yakomeje agaragaza ko iyo nama itegura amatora y’Abadepite yahujwe n’amatora ya Perezida wa Repulika no kugena uzahagararira iryo shyaka.
Yagize ati “Ku matora ya Perezida wa Repubulika kuyategura ni ukugena uko tuzagenda dushyira igikumwe ahagenewe umukandida wacu , buri gihe twemeje ko iyo atanze Kandidature tuba tugomba kumushyigikira.”
Yakomeje yongeraho “Uwo nta wundi ni Nyakubahwa Perezida Paul Kagame. Abanyarwanda babisabye barenze miliyoni enye natwe turimo arabitwemerera. Muri uyu mwanya nk’uko PDI yabikoze, yongeye kubikora imushimira kuba ubusabe bwacu abwikiriza akabwemera.”
Sheikh Musa Fazil Harerimana yavuze ko iminsi ari yo ibatindiye ngo nabo bikorere inshingano zabo zo gutora umukuru w’Igihugu.
PDI iri mu ba mbere basabye ko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda rivugururwa mu 2015 kugira ngo Perezida Kagame yemererwe kongera kwiyamamaza.
Kugeza ubu amashyaka atatu amaze kwemeza ko azashyigikira umukandida watanzwe n’Umuryango wa FPR Inkotanyi arimo Ishyaka Riharanira Ukwishyira ukizana kwa buri Muntu, PL, Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’Abaturage (PSD) na PDI.