Kinyinya: Harahijwe Abanyamuryango bashya ba FPR Inkotanyi biyemeza gusigasira ibyagezweho

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-05-05 20:03:23 Amakuru

Kuri iki Cyumweru tariki 05 Gicurasi 2024, Nibwo  mu Kagari ka Murama mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, harahijwe Abanyamuryango bashya ba FPR Inkotanyi barenga 100, basabwa gusigasira ibyagezweho n'uyu Muryango.

Ni Abanyamuryango bari bwaturutse mu midugudu itandukanye igize Akagari ka Murama, aho bose bari basazwe n'ibyishimo nyuma yo kwemererwa kwinjira muri uyu Muryango wa FPR Inkotanyi bitewe nuko bafite intego yo guteza imbere igihugu cyabo cy'u Rwanda bagendeye ku rugero rwiza rwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul KAGAME udatezuka ku nshingano.

Mbere yo kurahizwa, basabwe kurangwa n'ubunyangamugayo bakirinda gusiga isura mbi uyu Muryango binjijwemo, nabo biyemeza kudatezuka ku nshingano zabo.

Bamwe muri bo biganjemo urubyiruko rurimo abanyeshuri biga muri GS Kinyinya, baganira na BTN bavuze ko inzozi zabo zahindutse impamo kubera ko biyemeje gushyigikira Umubyeyi( Perezida Paul KAGAME) wabahinduriye ubuzima.

Umwe Ati" Sitwe twarose tuba Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi kuko byari inzozi kuri twe. Twiyemeje gukomeza gushyigikira Umubyeyi Perezida Paul KAGAME waduhinduriye ubuzima".

Si uru rubyiruko gusa rutangaza ko kuba Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi atari impanuka kuko abari mu zabukuru biganjemo ab'igitsinagore bahamya ko uyu Muryango washyize igihugu mu murongo Mwiza.

Inkuru irambuye ni mukanya!!!!

Related Post