Togo: Hemejwe Itegeko Nshinga rishya rizatuma Perezida w'igihugu atorwa n’abadepite aho gutorwa n'abaturage

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-05-07 09:47:06 Amakuru

Kuri uyu wa Mbere tariki 05 Gicurasi 2024, Nibwo Perezida wa Togo, Faure Gnassingbé yasinye anemeza Itegeko Nshinga rishya riherutse kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko, ririmo impinduka zitandukanye nko kuba Perezida atazongera gutorwa n’abaturage ahubwo azajya atorwa n’abadepite.

Amakuru avuga ko Itegeko Nshinga rishya ryavuguruwe ku busabe bw’abadepite basaga 20, rigezwa mu Nteko Ishinga Amategeko aho ryaganiriwe ariko riteza impaka zidasanzwe mu gihugu.

Muri iryo tegeko rishya, ubu Togo yavuye kuri Repubulika ya kane ijya mu butegetsi bwa Repubulika ya gatanu. Perezida ntabwo azongera gutorwa n’abaturage by’ako kanya ahubwo azajya atorwa n’abadepite, abadepite abe aribo batorwa n’abaturage.

Perezida wa Togo kandi azajya atorerwa manda y’imyaka ine, abe yemerewe kuyobora manda ebyiri gusa.

Hashyizweho umwanya wa Perezida w’inama y’abaminisitiri wafatwa nk’uwa Minisitiri w’Intebe, uzajya ujyaho umwe mu baturuka mu ishyaka rifite ubwiganze mu Nteko.

Related Post