Kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Gicurasi 2024, Nibwo Nyakubahwa Parezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yagiriye uruzinduko rw'akazi muri Sénégal yakirwa na mugenzi we Bassirou Diomaye Faye, uherutse gutorerwa kuyobora icyo gihugu, ndetse na bamwe mu bagize Guverinoma y’icyo gihugu.
Ni uruzinduko rwa mbere Umukuru w'Igihugu agiriye muri icyo gihugu kuva Bassirou Diomaye Faye yatorerwa kukiyobora kuva muri Werurwe 2024.
Ubwo byatangazwaga ko Faye yatsinze amatora ku majwi 54% nyuma yo guhigika umukandida wo mu ishyaka ryari ku butegetsi Amadou Ba wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu wagize amajwi 35%, Perezida Kagame yamwoherereje ubutumwa bwo kumwifuriza imirimo myiza.
Ni ubutumwa icyo gihe Perezida Kagame yatambukije binyuze kuri Twitter, ku wa 27 Werurwe mu 2024 nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.
Ati "Ndashimira byimazeyo Bassirou Diomaye Faye ku bwo gutorwa kwe nka Perezida wa Sénégal. Intsinzi yawe ni ikimenyetso nyakuri cy’icyizere cy’abaturage ba Sénégal, nshimira cyane ku bw’amatora yabaye mu mahoro. Niteguye gukomeza gushimangira umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byacu bibiri."
Ku wa 2 Mata 2024, ubwo Faye yarahiriraga kuyobora Senegal, ni umuhango wari witabiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Ngirente Edouard wahagarariye Perezida Kagame, baboneraho no kuganira ku ngingo zitandukanye.