BAL 2024 : APR BBC yabaye kampe nkabyinane muri BAL ikozwa isoni imbere y'umukuru w'igihugu

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-05-12 21:02:59 Imikino

Imbere ya nyakubahwa president wa Repubulika Paul Kagame , na President wa Senegal,ikipe ya APR BBC itsinzwe na AS Douane, bituma bwa mbere mu mateka , imikino ya nyuma ya BAL izabera mu i Kigali nta kipe yo mu Rwanda izaba irimo.

Kuri iki cyumweru nibwo Ikipe ya APR BBC, yakinaga umukino wanyuma wa BAL n'ikipe ya AS Douane yo muri Senegal , umukino warangiye itsinzwe amanota 79 kuri 54 , bituma isoza ari iyanyuma mu Sahara Conference, Ikipe ya APR BBC yari yatangiye neza itsinda US Monastir ku mukino wa mbere , iyi kipe yaje gutsindwa umukino wa 2 n'ikipe ya AS Douane, ariko itsinda umukino wa 3 wa Rivers Hoopers , ikipe ya APR BBC yasoje imikino ibanza yizeye ko yakwitwara neza , mu mikino yo kwishyura, ariko birangira iyitsinzwe yose .


Ikipe ya AS Douane yatsinze APR BBC iyirusha cyane 

Ikipe ya Rivers Hoopers yasoje ku mwanya wa mbere , ikipe ya US Monastir yari yatangiye itsindwa imikino 3 ibanza , isoza ku mwanya wa 2 , mugihe AS Douane yasoje ku mwanya wa 3 , APR BBC isoza ku mwanya wa nyuma , ni ubwambere ikipe yo mu Rwanda ibuze itike yo gukina imikino ya nyuma ya BAL , kuko inshuro 3 ziheruka amakipe ya Patriots na REG , zagiye zibona iyi tike gusa APR BBC yo birayinaniye.

APR BBC yari yageragaje kwitegura iyi mikino , ndetse ugira bamwe mu bakinnyi bakomeye , harimo nabavuye muri Leta zunze ubu za America, nka Noel Obadiah, ibi byose byiyongeyeho kujya gukorera umwiherero muri Qatar , ibintu benshi banenze bibaza uko ikipe ihagarika gukina shampiyona ikajya gukina imikino ya gicuti, APR BBC isa niyavukanye umuvumo wa bagenzi babo bakina umupira w'amaguru Kuko zombi amarushanwa mpuzamahanga akomeje kuzibera ihurizo.


Nyakubahwa president wa Repubulika Paul Kagame uri mu ruzinduko muri Senegal yari yagiye kwihera ijisho uyu mukino 

Related Post