Tchad: Amatora asubirwemo kuko hari amajwi yibwe n'abasirikare, andi ararigiswa-Minisitiri w’Intebe

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-05-13 18:43:51 Amakuru

Minisitiri w’Intebe wa Tchad, Succès Masra,yeruye avuga ko umusaruro wavuye mu matora y'umukuru w'igihugu waturutse ku buriganya n'ubujura bityo asaba ko yateshwa agaciro agasubirwamo.

Minisitiri Masra yandikiye Urukiko rurinda Itegeko Nshinga arusaba gutesha agaciro intsinzi ya Gen Mahamat Déby mu matora ya Perezida aherutse, agasubirwamo bundi bushya.

Gen Mahamat Déby ni we watangajwe nk’uwatsinze amatora yabaye mu Cyumweru gishize, ayatsinda ku majwi 61%.

Masra yandikiye urukiko avuga ko hagomba kugaragazwa udusakundu tw’amatora twose twifashishijwe n’abatoye, kuko avuga ko hari amajwi yahimbwe atari ay’abaturage kandi ko hari n’amajwi yatwawe n’abasirikare aba aribo bajya kuyabara.

Uyu mugabo utavuga rumwe n’ubutegetsi, yavuze ko benshi mu barwanashyaka be n’abandi batavuga rumwe n’ubutegetsi bafunzwe, abandi baterwa ubwoba.

Nubwo anenga ibyavuye mu matora, Masra yasabye abayoboke be kugumana ituze kuko ’impinduka bashaka zidashoboka igihugu cyamaze gushwanyuka’.

Biteganyijwe ko Urukiko rurinda Itegeko Nshinga ruzafata umwanzuro kuri icyo kirego mu minsi iri imbere.

Nubwo urukiko rutaremeza Déby nka Perezida watowe, bamwe mu bakuru b’ibihugu by’amahanga batangiye kumushimira ku ntsinzi barimo nka Bola Tinubu wa Nigeria na Umaro Sissoco Embalo wa Guinnea Bissau

Related Post