Kuwa 11 Gicurasi 2024, Nibwo Barikana Eugene, wari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yafunzwe n'Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB akurikiranyweho gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Amakuru dukesha Igihe, avuga ko Depite Barikana Ubwo yabazwaga kuri uku gutunga intwaro, uyu mugabo wari wamaze kwegura ku mwanya w’ugize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, yahise avuga ko yazitunze akibana n’abasirikare ariko akibagirwa kuzisubiza.
Kugeza ubu Depite Barikana afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe iperereza rikomeje ngo hagaragazwe uburyo yazibonyemo n’impamvu yari azitunze atabyemerewe n’amategeko.
RIB yatangaje ko "yibutsa abaturarwanda ko gutunga intwaro bifite amategeko abigenga ko kandi unyuranyije nayo uwo ari we wese aba akoze icyaha ndetse akurikiranwa nk’uko amategeko ahana mu Rwanda abiteganya."
Depite Barikana yabaye umudepite kuva mu 2013, mbere yaho akaba yari Umuyobozi mu Biro bya Minisitiri w’Intebe hagati ya 2010 na 2013. Kuva mu 2003 kugera mu 2013, uyu mugabo yari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, mu gihe yari Préfet wa Préfecture ya Kibungo hagati ya 1999 na 2001.
Umuntu wese ukora kimwe mu bikorwa bikurikira; gukora, cyangwa gutunga intwaro zitemewe; kwinjiza cyangwa kubika intwaro zitemewe;
gucuruza cyangwa gukwirakwiza intwaro zitemewe; gukoresha intwaro zitemewe aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10.000.000 FRW).