Perezida Paul kagame yashyikirije NEC kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-05-17 15:58:25 Amakuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2024, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yashyikirije Komisiyo y’Amatora, Kandidatire ye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ahagarariye Umuryango wa FPR Inkotanyi.

Iyi Kandidatireya Perezida Kagame wari uherekejwe na Madamu Jeannette Kagame hamwe n’Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars  yakiriwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa ku biro bya Komisiyo y’Amatora mu Kiyovu.

Umukuru w’Igihugu yasabwe icyemezo gitanzwe na FPR Inkotanyi kigaragaza ko yamutanzeho umukandida mu itora rya Perezida wa Repubulika. Yasabwe kandi icyemezo cy’uko afite ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko n’icyemezo cy’uko inyandiko zatanzwe ari ukuri.

Mu bindi yasabwe harimo icyemezo cy’uko yagaragaje umutungo we; byose yabitanze muri kopi ebyiri imwe isigara muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora indi iterwamo kashe kuri buri rupapuro arayisubirana.

Perezida Kagame nta cyangombwa na kimwe atigeze ashyikiriza Komisiyo y’Amatora.

NEC iherutse gutangaza ko abifuza kuba abakandida bigenga nabo biyongereye kuko kuri ubu hamaze kwakirwa abashaka kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’Igihugu umunani n’abashaka kwiyamamaza ku mwanya w’umudepite 41.

Kuri ubu bose bari gushaka imikono aho kandidatire zabo zatangiye kwakirwa kuri uyu wa 17 Gicurasi 2024 kugeza ku wa 30 Gicurasi 2024, kugira ngo hasuzumwe ko zujuje ibisabwa.

Uwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu asabwa kuba afite ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko, kuba nta bundi bwenegihugu afite, indakemwa mu myitwarire, atarambuwe n’inkiko uburenganzira mbonezamubano n’ubwa Politiki.

Asabwa kuba afite nibura imyaka 35 y’amavuko, agomba kuba ari mu Rwanda mu gihe atanga kandidatire n’aho ku badepite basabwa imyaka 21 y’amavuko no kuba ufite ubwenegihugu nkuko Igihe kibitangaza.

Amafoto: Igihe

Related Post