Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gicurasi 2024, Nibwo Dr. Frank Habineza uhagarariye Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda nk’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024, yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), ibyangombwa bye maze hagaragaramo ikibazo.
Ishyaka Democratic Green Party kandi ryanatanze urutonde rw’abantu 64, ryifuza ko baba abakandida mu matora azaba muri Nyakanga 2024 y'Aba Depite .
Dr. Habineza yageze ku cyicaro cya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora saa cyenda n’iminota isaga 20, aherekejwe n’umugore we ndetse n’abandi barwanashayaka b’Ishyaka Green Party. Nyuma yo kwakirwa na Perezida wa Komisiyo y’Amatora, yasabwe gutanga ibyangombwa bimwemerera kuba umukandida Perezida.
Icyatunguranye ariko, ni uko hari bimwe mu byangombwa yasabwe ariko biza kugaragara ko atabizanye, birimo nk’ibaruwa isaba kandidatire yandikirwa Komisiyo y’Amatora, ndetse n’icyamezo cy’uko umuntu yatakaje ubundi bwenegihugu mu gihe yari abufite nkuko KigaliToday ibitangaza dukesha iyi nkuru.
Ibi kandi ni na ko byagenze ubwo abahagarariye iri shyaka bajyaga gutanga urutonde rw’abo ryifuza ko bazarihagararira mu matora y’Abadepite, kuko bageze mu cyumba ibyangombwa basabwe byose bakabibura.