Huye: Inzego z'umutekano zataye muri yombi uwahamijwe icyaha cya Jenoside ubwo yaragarutse mu Rwanda agahimba amayeri

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-05-22 08:06:58 Amakuru

Mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 21 Gicurasi 2024 Nibwo mu mudugudu wa Mpinga, akagari ka Kabuga, umurenge wa Mbazi mu karere ka Huye, habereye Operasiyo ya Polisi na RIB yo gufata umugabo wakatiwe n’inkinko Gacaca nyuma agatorokera mu Burundi.

Amakuru avuga ko uwo mugabo watawe muri yombi witwa Akumuntu Felix w’imyaka 52  aregwa icyaha cya Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba yarakatiwe imyaka 19 n’inkiko Gacaca.

Ashinjwa kwica abatutsi i Kabuga no mu bitero byishe abasaga 6000 muri stade ya Byiza i Mbazi nkuko Umuseke ubitangaza dukesha iyi nkuru.

Yafatiwe iwe mu rugo ahamaze iminsi ibiri avuye i Burundi mu Ntara ya Ngozi, commune Ngozi aho yari yarahungiye mu 1994 akaba yemera ko yahakoraga akazi k’ubunyonzi.

Bivugwa ko yari amaze iminsi ibiri yigize umunyonzi ngo ayobye uburari

Related Post