Perezida Kagame yatashye inyubako yuzuye itwaye asaga miliyari 22 Frw ya Radiant Insurance

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-05-23 14:53:38 Ubukungu

Kuri uyu wa Kane tariki 23 Gicurasi 2024, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yafunguye ku mugaragaro inyubako nshya y’Ikigo gitanga Serivisi z’Ubwishingizi mu Rwanda, Radiant Insurance Company Ltd iherereye mu Mudugudu wa Imena, Akagari ka Kiyovu, Umurenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge.

Iyi nyubako izakoreramo Icyicaro Gikuru cy’Ikigo gitanga Serivisi z’Ubwishingizi mu Rwanda, Radiant Insurance Company Ltd yuzuye ifite agaciro k'asaga miliyari 22 Frw.

Ni umuhango wanitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Radiant Insurance Company Ltd, Marc Rugenera; Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Radiant Insurance Company Ltd, François Régis Kabaka n’abandi.

Iyi inyubako nshya ya Radiant yatangiye kubakwa muri Gicurasi 2019, igizwe n’amagorofa 12, yiganjemo ahazajya hakorera ibiro byayo n’iby’ibigo bitandukanye nkuko RBA ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Mu ijambo rye, Perezida Paul Kagame yashimiye abikorera bakomeje gushora imari mu bikorwa bitandukanye avuga ko ari icyifuzo cy’igihugu kubona ibikorwa by’ishoramari bitangizwa hirya no hino.

Yagize ati “Ubushake, imbaraga, amafaranga yagiye kuri iyi nyubako n’ibindi, nibyo twifuza kubona hirya no hino mu gihugu cyacu. Turashaka kubona ishoramari ritera imbere.”

Umuyobozi Mukuru wa Radiant Insurance Company Ltd, Marc Rugenera, yashimiye Perezida Kagame udahwema gushyigikira ishoramari.

Ati "Kwifatanya natwe ku munsi utagira uko usa bigaragaza ko mushyigikiye ibikorwa byacu, ni ubwitange bwanyu ntagereranywa mu iterambere ry’u Rwanda.’’ 

Mu 2013 ni bwo Radiant Insurance Company Ltd yatangijwe na Marc Rugenera, ifite intego zo gufasha abashaka ubwishingizi kububona biboroheye.


Related Post