U Rwanda na Mali basinye amasezerano y’ubufatanye mu mutekano n’ikoranabuhanga

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-05-27 13:27:50 Amakuru

Kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gicurasi 2024, Nibwo mu Mujyi wa Kigali, ahari hateraniye inama ya mbere ya Komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi, igamije gushimangira umubano n’ubufatanye buhuriweho, ibihugu by'u Rwanda na Mali byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo ubuzima, umutekano, umuco, ubuhinzi, ubukerarugendo, ikoranabuhanga n’ibindi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, yavuze ko u Rwanda rutewe ishema no kwakira inama ya mbere itangiza ibikorwa bya Komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi.

Minisitiri Biruta yavuze ko u Rwanda na Mali bisanganywe umubano mwiza mu bya Dipolomasi, warushijeho kugira imbaraga kuva aho Mali ifunguriye Ambasade yayo mu Rwanda muri 2017, ndetse n’isinywa ry’amasezerano atatu ryakurikiye muri 2023.

Minisitiri Biruta yavuze ko muri iyi nama ya mbere ya Komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi, abayobozi ku mpande zombi bagize umwanya uhagije wo kuganira ku buryo umubano w’ibihugu byombi warushaho kuba mwiza.

Yagize ati “Inama ya none ifite agaciro kihariye, kuko abahagarariye ibigo bitandukanye ku mpande zombi, babonye umwanya uhagije wo kuganira, hagamijwe guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byombi”.

Minisitiri Biruta kandi yongeyeho ko u Rwanda rwizeye ko mu bihe biri imbere, iyi Komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi izashyiraho uburyo bwihariye bwo kungurana ibitekerezo, gusangira ubunararibonye ndetse no guhanahana imishinga, mu nzego zitandukanye ibihugu byombi bihuriyeho.


Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane wa Mali, Abdoulaye Diop, na we yavuze ko ibihugu byombi bisanganywe umubano mwiza, yongeraho ko binafite intumbero imwe yo kugira Umugabane wa Afurika utekanye, uteye imbere kandi wihagije.

Minisitiri Abdoulaye Diop, yagaragaje ko gusinya amasezerano hagati y’ibihugu byombi, ari intambwe ikomeye mu gushimangira umubano w’ibihugu byombi, kandi ko igihugu cye cyifuza ko iyo ntambwe yakomezankuko KigaliToday ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Yagize ati “Isinywa ry’aya masezerano ni intambwe y’ingenzi, iganisha ku gushyigikira umubano hagati y’ibihugu byombi. Ntitwifuza ko iyo ntambwe yahagarara”.

Impande zombi zemeranyije ko nyuma y’isinywa ry’aya masezerano 19, abagize Komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi bagomba kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ryayo mu gihe cya vuba gishoboka.

Komisiyo ihuriweho n’u Rwanda na Mali, yagiyeho tariki ya 19 Nzeri mu mwaka ushize wa 2023, ifite inshingano zo gukurikirana imiterere y’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ibihugu byombi byashyizeho umukono ndetse no kureba izindi nzego ibihugu byombi byafatanyamo.

Related Post