Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2024, Nibwo Nyakubahwa Parezida wa Repubulika y'u Rwanda, Kagame Paul yakiriye mu biro bye umunyarwenya wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Dave Chapelle nyuma yo gutaramira Abanyakigali mu ijoro ryakeye ahitwa muri Kozo Restaurant iherereye ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko uyu munyarwenya yaganiriye na Perezida Kagame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu cyakora ntihatangazwa birambuye ibyaganiriwe hagati yabo.
Abitabiriye igitaramo cya Dave Chapelle bashimishijwe n’uyu munyarwenya wamaze isaha n’igice asusurutsa abakunzi be nkuko Igihe kibivuga.
Uretse mu Rwanda, muri Kenya aho yataramiye ku wa 29 Gicurasi 2024 naho amatike y’igitaramo cye yashize ku isoko mu gihe cy’amasaha abiri.