Litiro ya lisansi yagabanutseho 101 Frw ivuye ku 1764 Frw

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-06-05 16:05:16 Ubukungu

Kuri uyu wa gatatu tariki 05 Kamena 2024, Nibwo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe z’Imirimo ifitiye Igihugu Akamaro (RURA) rwatangaje ko igiciro cya lisansi cyagabanutseho 101 Frw, aho cyavuye ku 1764 Frw kuri litiro gishyirwa ku 1663 Frw mu gihe icya mazutu cyavuye ku 1684 Frw kigera ku 1652 Frw, angana n’igabanuka rya 32 Frw.

Mu itangazo ryayo, RURA yavuze ko “ihindagurika mu biciro rishingiye ahanini ku ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peterori riri kugaragara ku isoko mpuzamahanga.’’

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Prof Ngabitsinze Jean Chrysostome, yabwiye RBA ibyashingiweho mu kugabanya ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli.

Yagaragaje ko kuba ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byagabanyijwe bizagira ingaruka nziza ku biciro by’ibindi bicuruzwa birimo ibiribwa.

Ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli bivugururwa buri mezi abiri. Kugeza ubu ibyakurikizwaga byashyizweho kuva ku wa 5 Mata 2024.

Biteganyijwe ko bitangira kubahirizwa uyu munsi kuva saa Tatu z’ijoro.

Itangazo

Related Post